issa
Bobi Wine yashinje Komisiyo y’Amatora kumubuza kwiyamamaza nyuma yo kwanga imikono yamushyigikiraga

Sep 21, 2025 - 11:22
 0

KAMPALA – Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya National Unity Platform (NUP), yatangaje ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (EC) iri kumutera imbogamizi mu buryo bushyira mu kaga kandidatire ye ya Perezida mu matora ya 2026, nyuma yo kwanga amagana y’imikono yari yashyikirijwe ishyigikira kandidatire ye.

Mu ibaruwa yanditswe ku itariki ya 19 Nzeri 2025 isinyweho na Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Justice Simon Byabakama, EC yamenyesheje Bobi Wine ko mu turere 130 ikipe ye yari yatanzeho imikono, uturere 80 ari two twonyine twujuje ibisabwa. Uturere 18 twagaragaye ko tudafite nibura abashyigikira 100 biyandikishije kuri buri karere, nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga amatora ya Perezida, Presidential Elections Act, Cap 177.

Komisiyo yibukije ko kwiyamamaza ku bakandida ba Perezida bizasozwa ku wa 24 Nzeri 2025, nyuma yo kwimurira gahunda y’amatora ku matariki ya 23–24 Nzeri bitewe n’inama y’ibihugu bigize Non-Aligned Movement (NAM) izabera muri Uganda mu kwezi gutaha.

Nyuma yo kubona iyo baruwa, Bobi Wine yagize ati “Twakiriye iyi baruwa nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iyo tudahishura aya mayeri mbere, bari kuzayiduha ku wa Mbere, amasaha make mbere y’uko twiyamamaza ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri.”

Yongeyeho ko Komisiyo yagaragaje “ubushobozi buke n’ubusumbane” kuko ngo yashyize ku ruhande amazina y’abamushyigikira, mu gihe NUP yari yatanze imikono myinshi irenze ibisabwa ku karere.

Ati “Mu buryo bugaragara bwo gushyigikira uruhande rumwe, Komisiyo ivuga ko ntatanzemo imikono ihagije yo kunyemerera kuba umukandida wa Perezida, nyamara Museveni ngo yatanze imikono myinshi irenze ibisabwa.

Bobi Wine Kandi yavuze ko " Ibi ni uburyo bwo kutubangamira kuko bafite ubwoba bwa #ProtestVote2026".

Yavuze ko uturere 36 twibasiwe n’iki cyemezo, arimo Gulu City, Iganga, Kakumiro, Ntungamo, Soroti City, Rubanda, Rwampara na Yumbe, maze asaba abaturage biyandikishije bo muri utwo turere kongera gutanga imikono yabo ku cyicaro cya NUP ku wa Gatandatu hagati ya saa mbili za mu gitondo na saa tanu.

Iyi mvugo ya Bobi Wine yongeye kuzamura amakenga ku buryo Komisiyo y’Amatora ibona ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umaze imyaka irenga 35 ayobora Uganda.

Mu gihe amatora ya 2026 akomeje kwegereza, haribazwa niba NUP izabasha kuzuza ibisabwa byose ku gihe, cyangwa niba impaka hagati yayo na Komisiyo zizongera kugaragaza ishusho y’amatora avugwaho kutaba mu mucyo muri Uganda.

Sep 21, 2025 - 11:30