
DRC: Umujyi wa Walikale wafashwe n’abarwanyi ba M23
Abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Walikale, nyuma y’iminsi micye imirwano ibahuje n’Ihuriro rya FARDC mu nkengero zawo zirimo birimo Mpofu na Kibua.
Mbere y’uko uyu mujyi ufatwa, mu nkengero zawo hari hamaze iminsi habera imirwano yatumye abaturage benshi bahungira mu mujyi wa Kisangani ari naho FARDC yahunze igana mu ntara ya Tshopo.
Ni nyuma y’uko muri iyi santire ya Walikale hoherejwe umujenerali witwa Burigadiye Jenerali, Muhondosi Muyusa Constantin, wahawe inshingano zo guhangana na M23. Uyu akaba yari asanzwe ari umuyobozi wa region ya 34 ya gisirikare(commandant de la 34ème région militaire).
M23 yateye intambwe yo kwigarurira Walikale-Centre, mu gihe ku wa Kabiri yari yahuye n’urugamba rutoroshye mu gace kari hagati ya Kibua na Mpofi.