PSG igiye kwihimura kuri Real Madrid yatwaye Kylian Mbape ku buntu

Mar 20, 2025 - 10:30
 0

Ikipe ya Paris saint-German igiye kwihimura kuri Real Madrid yashutse Kylian Mbape akayerekezamo nta kintu iyi kipe yo mu bufaransa ibonye.

Muri Kamena umwaka wa 2024, ikipe ya Real Madrid yasinyishije rutahizamu w’umufaransa urimo kubaka izina rikomeye witwa Kylian Mbape.

Ni umukinnyi ikipe ya Real Madrid yirutseho igihe kirenga imyaka 2 ariko igakomeza kunanizwa na PSG yifuzaga kugumana Kylian Mbape kuko yabonaga ahazaza hayo hashingiye kuri uyu mukinnyi.

Ikipe ya Real Madrid yakomeje kuganiriza Kylian Mbape ndetse ibiganiro birayorohera cyane kuko n’ubundi uyu mukinnyi yari asanzwe afite inzozi zo gukinira iyi kipe ifite ibikombe byinshi ku mugabane w’iburayi.

Real Madrid yaje kumvikana na Kylian Mbape ndetse aza kuyerekezamo ariko nta kintu ikipe ya PSG yamugize uwo ari we, yamusaruyeho ubwo yerekezaga muri Esipanye.

Nkuko bitangazwa n’umunyamakuru ukomeye kumugabane w’iburayi witwa Jose Flex Diaz, avuga ko ikipe ya Paris Saint-German nayo ishaka gukorera akantu ikipe ya Real Madrid ku buryo nayo izababara cyane.

Amakuru aturuka kuri uyu munyamakuru, avuga ko PSG ishaka gutwara umukinnyi wazamukiye mu ikipe ya Real Madrid ndetse iyi kipe yabonaga izifashisha mu minsi iri imbere.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umukinnyi PSG ishaka gutwara mu buryo bw’ibanga ariko biravugwa ko myugariro Real Madrid irimo gukinisha muri iyi minsi witwa Raul Asencio, niwe ushobora kwerekeza muri iyi kipe ikina shampiyona yo mu bufaransa.

Ntabwo biremezwa neza niba ari uyu mukinnyi ariko PSG yo ngo irimo kuganiriza n’abandi bakinnyi benshi bazamukiye muri Real Madrid ndetse banayirimo kugeza ubu.

Izi kipe zisa nk’izihanganye zose ziracyari mu gikombe kiruta ibindi ku mugabane w’iburayi cya UEFA Champions League ndetse ziri no mu nzira imwe, amahirwe menshi zishobora no guhura.

Kylian Mbape yababaje cyane Paris Saint -German

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

PSG igiye kwihimura kuri Real Madrid yatwaye Kylian Mbape ku buntu

Mar 20, 2025 - 10:30
Mar 20, 2025 - 10:29

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.