issa
Ishavu n’agahinda bya Kavita Phanuel bishobora gukomereza no muri Afurika y’Epfo

Oct 14, 2025 - 10:52
 1

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Kavita Phanuel Mabaya, ashobora kudakina umukino ikipe y’igihugu iraza gukina na Afurika y’Epfo.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda iraba yasuye ikipe y'igihugu y’Afurika y’Epfo kuri sitade yitwa Mbombela Stadium.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yageze muri iki gihugu ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025 ikora imyitozo ku kibuga ku munsi wo ku cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025.

Ikipe y’igihugu mu myitozo ya mbere ntabwo myugariro Kavita Phanuel Mabaya yigeze ayisoza kubera ikibazo cy’imvune yagize. Ku wa mbere tariki 13 Ukwakira 2025, uyu musore yongeye gukora imyitoza ariko yo bivugwa ko yayisoje ntakibazo afite.

Amakuru dukura mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, bivugwa ko uyu musore yakorewe isuzumwa nyuma y’iyi myitozo ya nyuma ariko ntabwo  harafatwa umwanzuro niba araza gukoreshwa.

Mu myitozo ya nyuma ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoze, umutoza Adel Amrouche yakoreshaga cyane Byiringiro Gilbert kuko ngo atari yizeye cyane Kavita Phanuel Mabaya nubwo nawe yakoze ntakibazo.

Ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindwaga na Benin igitego 1-0, Mabaya yagaragaje agahinda kenshi n’umubabaro udasanzwe ndetse bisa nkaho no kuri uyu mukino umubabaro urakomeza kuko ashobora kutaza gukoreshwa nkuko birimo kugenda bivugwa.

Umukino hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, uteganyijwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni umukino usoza iyi mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha wa 2026.  

Kavita Phanuel Mabaya ashobora kudakina umukino na Afurika y'epfo 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ishavu n’agahinda bya Kavita Phanuel bishobora gukomereza no muri Afurika y’Epfo

Oct 14, 2025 - 10:52
Oct 14, 2025 - 10:59