Tugomba gutsinda! Umutoza wa Rayon Sports nta kindi atekereza usibye intsinzi
Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yatangaje ko bagomba gutsinda Singda Black Stars mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, Rayon Sports irambikana na Singda Black Stars mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup. Ni umukino Rayon Sports yakomeje cyane bijyanye nuko yitwaye mu mukino ubanza.
Umukino ubanza wabaye ku itariki 20 Nzeri 2025, ubera hano mu Rwanda kuri Kigali Pele Stadium. Ikipe ya Singda Black Stars yitwaye neza muri uyu mukino kuko yatsinze igitego kimwe ku busa gitsinzwe na Marouf Tchakei.
Ku wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yageze mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gukomerezayo imyiteguro y'uyu mukino. Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lofti arimo gukoresha imyitozo ndetse abakinnyi be bose barahari kandi biteguye kwitwara neza.
Ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, yasuye abakinnyi ba Rayon Sports abasaba ko bakitwara neza batitaye ku kuba baratsinzwe umukino ubanza kandi ko bishoboka.
Afhamia Lofti ubwo yahabwaga ijambo muri ibi biganiro, yatangaje ko bahagarariye u Rwanda ndetse ko bagomba kwitwara neza bagatahana intsinzi imbere ya Singida Black Stars.
Yagize ati " Twaje hano kugira ngo turwane. Duhagarariye igihugu cyacu, tugomba kuba abanyembaraga, tugomba gutsinda. Abakinnyi bose bazaba biteguye Kandi bazakina bashyizeho umuhate."
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025, Rayon Sports irakora imyitozo ya nyuma yitegura uyu mukino uzaba utoroshye cyane. Ku isaha ya saa Kumi z'umugoroba nibwo uyu mukino uzaba utangiye, ubera kuri Azam Complex stadium.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba yaganiriye Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









