Marlen Reusser yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu bagore mu gusiganwa n’igihe ku giti cy’umuntu (ITT)
KIGALI – Umusuwisikazi Marlen Reusser yongeye kugaragaza ubuhanga n’imbaraga bye mu mukino w’amagare, ubwo yegukanaga isiganwa rya mbere ryatangije Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, mu cyiciro cy’abagore bakuru basiganwa n’igihe ku giti cy’umuntu (Women Elite Individual Time Trial – ITT).
Reusser, wamamaye mu gusiganwa n’igihe kubera imbaraga n’ubushobozi bwo gukoresha imihanda irambuye ataruhanyije, yakoresheje iminota 43 n’amasegonda 09 ku ntera ya kilometero 31,2, asiga abo bahanganye intera idasanzwe.
Umudali w’umwanya wa kabiri wegukanywe n’Umunyahoze ari umukinnyi w’icyitegererezo mu mukino w’amagare, Anna van der Breggen wo mu Buholandi wakoresheje Anna van der Breggen watsinzwe amasegonga 51.89 mu gihe undi mu Holandikazi Demi Vollering we yabaye uwa 3 asizwe n'uwa mbere umunota 1 n'amasegonga n'ibice 73.
Reusser yanditse amateka mashya
Iyi ntsinzi ni iyindi yongera gushimangira izina rya Marlen Reusser nk’umwe mu bagore bakomeye cyane mu gusiganwa n’igihe ku rwego rw’Isi. Ni inshuro ya gatatu yegukanye iri siganwa rikomeye, bigaragaza ko ari mu bakinnyi bakomeje guhanga amateka muri iki cyiciro cy’umukino w’amagare.
Nyuma yo gusoza isiganwa, Reusser yashimiye ikipe ye n’abamushyigikiye, anavuga ko yari afite intego yo gutangira neza Shampiyona y’Isi.
Yagize ati “Nari nzi ko nzahura n’abakinnyi bakomeye cyane, ariko nari niteguye ku rwego rwo hejuru. Uyu munsi wampaye ibyishimo bikomeye kandi ni intangiriro nziza kuri iyi Shampiyona.”
Kuba iri siganwa ribereye i Kigali mu Rwanda, byatumye rikurikirwa n’abafana benshi baturutse hirya no hino ku isi. Abakunzi b’amagare bo mu Rwanda na Afurika muri rusange bishimiye kubona abakinnyi bakomeye ku isi barimo guhatanira umudali w’Isi ku butaka bwabo.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izakomeza kugeza ku wa 28 Nzeri, aho hateganyijwe andi masiganwa akomeye arimo gusiganwa ku muhanda ku giti cy’umuntu n’andi y’amakipe.
Iyi ntsinzi ya Reusser yatangiye neza ishyiramo isura nshya Shampiyona y’Isi ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, bikaba byitezwe ko izasiga amateka akomeye mu mupira w’amagare no mu buryo bw’imyiteguro y’imikino mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









