Lionel Messi ntamurinzi we afite muri shampiyona ya Amerika

Apr 1, 2025 - 19:31
 0

Umurinzi wa Lionel Messi witwa Yassine Cheuko yahagaritswe ku nshingano zo kwinjira mu kibuga kurinda Lionel Messi mu mikino ya Shampiyona ya Amerika( MLS ) kuko ubu burinzi yakoraga bagiye kujya babwikorera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Mata 2025, nibwo Yassine Cheuko yabyutse arimo kwisobanura avuga ko Shampiyona ya Amerika bakwiye kumureka agakomeza gufasha Lionel Messi kuko birakwiye.

Yassine Cheuko yavuze ko mu gihe cy'amezi 20 amaze arinda Lionel Messi amaze gukura abantu bagera kuri 16 mu kibuga bose bashaka kujya gufata Lionel Messi ndetse ni nacyo yemeza ko Shampiyona ikwiye kumureka agakomeza gufasha uyu munyabigwi mu mupira w'amagaru ku Isi.

Mu Kiganiro yakoranye na House Of Highlights yagize ati" Ntibanyemerera kuza mu kibuga ukundi. Namaze imyaka irenga 6 i Burayi, muri shampiyona y'ubufaransa ndetse na UEFA Champions league ariko mu kibuga hajemo abantu 6 gusa.

Naje hano muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, mu mezi 20 gusa mpakoze, abantu 16 bamaze kwinjira mu kibuga. Hari ikibazo gikomeye hano. Ntabwo ari njye kibazo, mureke mfashe Messi."

Yassine Cheuko yakomeje avuga ko akunda shampiyona ya Amerika ndetse afite ubunararibonye yakuye i Burayi kandi yumva umwanzuro wafashwe ariko yemeza ko byakorwa neza.

Yagize ati" Nkunda MLS na CONCACAF ariko dukwiye gukorera hamwe. Nkunda gufasha kandi sindi mwiza kurusha buri umwe hano ariko mfite ubunararibonye nakuye i Burayi. Ni byiza, ndumva umwanzuro wabo ariko twabikora neza."

Kugeza ubu mu gihe uyu murinzi wa Lionel Messi ataremererwa gukomeza akazi ke, Inter Miami uyu mugabo akinamo igiye kujya ikina nta murinzi Messi afite kuko Yassine ni we yemeraga gusa shampiyona ya MLS ndetse na CONCACAF yemeje ko aka kazi bagiye kujya bakikorera Kandi neza.

Inter Miami ya Lionel Messi kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, ifitanye umukino ubanza wa 1/2 muri CONCACAF n'ikipe yitwa LAFC, uzaba ku isaha ya saa Kumi n'imwe z'umugoroba.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.