Gen. Mubarakh Muganga yasabye abasifuzi kwemera kudasifurira amakipe bakunda
Chairman w’icyubahiro wa APR FC akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga yasabye abasifuzi kujya bemera kudasifurira amakipe bakunda kugira ngo imisifurire igende neza.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 19 Mutarama 2026, agaruka kuri byinshi birimo n’imyigaragambyo abakunzi ba APR FC baraye bakoze atangaza ko bidakwiye ariko abona ari kimwe mu bigize umupira w’amaguru nubwo bitari bisanzwe biba hano mu Rwanda.
Uyu muyobozi kandi asaba abakunzi ba APR FC ko bakwiye kugendera mu myitwarire iranga ikipe nubwo abona abasifuzi bamaze iminsi bakora ibintu bidashimishije ku bakunzi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Gen. Mubarakh Muganga yaje gushimira umusifuzi mpuzamahanga Samuel Uwikunda wemeye kutazajya asifura imikino Rayon Sports yakinnye kuko ayikunda ndetse asaba n’abandi kuba nkawe kugira ngo imisifurire igende neza.
Yagize ati “ Reka nanjye njye mu marangamutima. Reka nshimire Uwikunda Sam, yafashije ikipe, ayigurira abakinnyi n’abatoza aranabivuga kuri Radio (Rayon Sports), bigeze aho yumva ko iyi kipe iri bukine aravuga ngo ndifashe, ariko nibura we yareruye aravuga ngo nzasifurira izindi kipe ariko iyi sinzayisifurira. N’abandi basifuzi babigenze gutyo, niyumva ashyigikiye APR FC avuge ngo sindi buyisifurire ndajya gusifura izindi kugira ngo imisifurire igende neza.”
Abakunzi ba APR FC baraye bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma yo kunganya na Al Merrikh SC ariko Dauda Yusif yatsinze igitego kikangwa kuko abasifuzi bavuga ko habayemo kurarira ari nabyo byazamuye ibi bintu byose.
APR FC yagumye ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 33. Al Merrikh SC iguma ku mwanya wa kane n’amanota 31.
Chairman w'icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga yasabye abasifuzi kwemera kudasifurira amakipe bakunda
Chairman w'icyubahiro yashimiye Samuel Uwikunda wemeye kutazajya asifurira Rayon Sports kuko ayikunda


Kinyarwanda
English
Swahili









