issa
Kapiteni wa Rayon Sports yagaragaje ibanga rizatuma bikura imbere ya APR FC

Apr 30, 2026 - 13:39
 0

Kapiteni wa Rayon Sports, Yousou Digane, yatangaje ko gukoresha imbaraga mu mukino bazakinamo na APR FC ari urufunguzo rwo kwitwara neza.

Ku wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports izakira APR FC mu mukino wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda uzabera kuri Sitade Amahoro.

Ni umukino uzaba ukomeye ukurikije imyiteguro y’amakipe yombi. Ikipe ya Rayon Sports iyo uganiriye n’umukinnyi cyangwa abatoza ba Rayon Sports bagaragaza ko biteguye uyu mukino ndetse bafite icyizere cyo gutahana intsinzi. Ku rundi ruhande, umwuka uturuka mu myitozo ya APR FC bigaragara ko nabo biteguye neza nubwo barimo gukora ibintu bucece.

Kapiteni wa Rayon Sports, Yousou Diagne, yatangaje ko ‘Derby’ izahuza Rayon Sports na APR FC, uzaba ukomeye cyane ariko agaragaza ko bizeye intsinzi kuko umutoza bafite arimo kubongerera imbaraga bitandukanye n’uko byari bimeze. 

Yagize ati “ Ku wa Gatandatu dufite derby kandi turizera kuyitsinda. Icy’ingenzi ni ukwiyemeza, ushobora kuba ufite abakinnyi beza cyane, ariko niba batabyishyizemo, ntibyoroha. Umutoza adutera imbaraga, akadutoza neza, kandi ibyo biduha icyizere. Abakinnyi bazi agaciro k’uyu mukino. Gukina na APR FC si nko gukina n’andi makipe, ni umukino usaba imbaraga nyinshi n’umutima. Niba buri wese yitanze, bizatworohera.”

Yousou Diagne yasabye abafana ba Rayon Sports kuzaba ari benshi muri Sitade Amahoro kandi bakaba barimo no kubashyigikira cyane kuko bifuza gutsinda.  

Yagize ati “ Ntabwo bizoroha, ariko uyu ni umukino w’umupira w’amaguru nk’indi. Turasaba abafana n’abakunzi b’ikipe kuza kudushyigikira, kandi turizera ko uzaba umukino mwiza. Umupira ugira ibihe byiza n’ibibi hari igihe utsinda n’igihe utabasha gutsinda, ariko ubu twatangiye gutsinda kandi turashaka kubikomeza.” 

Uyu mukinnyi abona ‘Derby’ idakinwa ahubwo itsindwa ariko kuba abakinnyi ba Rayon Sports bafite ubushake ndetse bamaze igihe bitegura n’ubu bazatsinda.

Yagize ati “ Derby izaba ari umukino ukomeye cyane. Ariko nk’uko tubivuga, derby ntikinwa, iratsindwa. Icy’ingenzi ni uko abakinnyi bafite ubushake bwo gutsinda uyu mukino. Tumaze ibyumweru tuyitegura, kandi nk’uko twatsinze ubushize, turashaka gukomeza uwo murongo mwiza.”

Abakinnyi ba Rayon Sports bagera kuri 23 batangiye umwiherero bitegura uyu mukino. Ikipe ya APR FC yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 55 naho Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 47. 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373