Adel Amrouche yareze u Rwanda muri FIFA
Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche, yajyanye u Rwanda muri FIFA nyuma yo kwirukanwa azira imyitwarire itari myiza, ibintu yemeza ko binyuranyije n'amategeko.
Ku itariki 14 Werurwe 2026, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yatangaje ko yasezereye uwari umutoza w’ikipe y’igihugu, Adel Amrouche.
FERWAFA mu gutangaza ko yatandukanye na Adel Amrouche batangaje ko hakozwe isesengurwa hasangwa hari ibyo atigeze yubahiriza bikubiye mu masezerano hafatwa umwazuro wo gutandukana nawe. Hari amakuru yavuzwe ko uyu mutoza yafashe gahunda akajya ku mugabane w’i Burayi atabivuze, yabazwa impamvu agahita afata indi gahunda yo kujya gusura abakinnyi mu buryo bwo kujijisha.
Nyuma y’amakuru yari amaze igihe azenguruka avuga ko Adel Amrouche yamaze kujyana ikirego muri FIFA, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice iki kintu yagishyizeho umucyo yemeza ko Adel Amrouche yamaze gutanga ikirego ariko abanyamategeko ba FERWAFA barimo kubikurikirana.
Yagize ati “ Yego, Amrouche yaratureze, yareze FERWAFA ko twamwirukanye bidakurikije amategeko. Icyo mugomba kumenya ni uko mu byo tumushinja nta cy’umusaruro kirimo. Mu masezerano harimo ibindi yari gukora atakoze. Ntabwo ngiye kuvuga uko urubanza rwose ruteye, reka tubirekere abanyamategeko.”
Nyuma yo gutandukana na Adel Amrouche, ubuyobozi bwa FERWAFA bwahise bwemeza ko umutoza mushya ari Stephen Costantine waherukaga gutoza Amavubi mu mwaka wa 2014-2015, waje avuye muri Pakistan.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yahamagaye abakinnyi 32 bagomba kuvamo abazifashishwa mu mikino ya FIFA Series 2026 izatangira tariki 26 kugaza 30 Werurwe 2026. U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Estonia, Grenada ndetse na Kenya.


Kinyarwanda
English
Swahili









