Haringingo Francis azatoza Rayon Sports n’umwaka utaha
Haringingo Francis mu masezerano yasinye ubwo yazaga muri Rayon Sports harimo ko no mu mwaka utaha azaba ari umutoza w’iyi kipe nubwo intego ya mbere ari ugufasha mu gusoza neza uyu mwaka w’imikino.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri, nibwo Haringingo Francis Christian Mbaya yasinyiye Rayon Sports nk’umutoza wayo mukuru avuye muri Kiyovu Sports. Uyu mutoza yaravuzwe cyane kuko ikipe ya Kiyovu Sports yanze kwemera ko atoza Rayon Sports kugeza yishyuwe Miliyoni zigera kuri 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mutoza yatangiye gutoza Rayon Sports ariko atangira mu buryo avuga ko budashimishije. Haringingo Francis kuva yatangira gutoza Rayon Sports mu mikino ine, yanganyijemo itatu atsinda umwe.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko Haringingo Francis guhabwa gutoza iyi kipe bifuje ko uyu mwaka yabafasha ariko mu kazi ke akanategura ikipe izakoreshwa umwaka utaha w’imikino, bigaragara ko n’ubundi ari we uzakomezanya na Rayon Sports niyo nta gikombe yatwara.
Yagize ati “ Ndimo gusobanura ibyo twakoze twubaka ikipe, navuze ku batoza. Tujya kuzana umutoza Haringingo Francis na bagenzi be, ibyo byose nibyo twatekerezaga. Ntabwo twifuzaga ko dukorana nawe amezi abiri asigaye. Mu biganiro twagiranye twumvikanye ko mu kazi ke agomba gutekereza no ku ikipe azakoresha Saison itaha, n’amasezerano ye niko abiteganya.”
Haringingo Francis yitezweho nibura guha Rayon Sports igikombe kimwe muri uyu mwaka w’imikino. Rayon Sports iracyahatanira igikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro igeze muri ½.
Gakwaya Olivier yagarutse kandi ku bikombe barimo guhatanira uyu mwaka atangaza ko batararekura nubwo abafana bumva gutsinda APR FC bibahagije.
Yagize ati “ Umufana arakubwira ngo niyo twatsinda APR FC byaba biduhagije, ariko ndagira ngo mbabwire ngo nta gikombe na kimwe turarekura. Kuba tutaritwaye neza mu mikino iheruka, tunganya imikino myinshi, ni muri rusange ntabwo ari Rayon Sports gusa. Ntabwo ushobora kumbwira ukuntu waba unganyije imikino igera kuri irindwi, ariko ukaba utarava ku mwanya wa kabiri, bivuze ko n’andi makipe ari uko bimeze.”
Yakomeje agira ati “ Shampiyona irakomeye, kandi irimo guhangana cyane ariko twebwe icyo tuzi ni uko tukiri ku bikombe byombi kandi tugomba kubigaragaza duhereye kuri uyu wa Gatandatu dukina na mucyeba, tumutsinda.”
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko intego bafite uyu mwaka ari ukubona itike izatuma basohokera igihugu mu mikino nyafurika.
Yagize ati “ Turashaka kwerekana ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye, kugira ngo turebe aho duhera tuvuga ngo turongera hehe imbaraga. Icyo navuga ni uko intumbero dufite ari uko tuzahagararira igihugu mu marushanwa nyafurika.”
Kugeza ubu Rayon Sports iracyafite amahirwe yo guhagararira igihugu yaba muri CAF Champions League cyangwa CAF Confederations Cup. Iyi kipe iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ndetse ishobora no kwegukana igikombe cy’Amahoro, bivuze ko bigenze neza yahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup.


Kinyarwanda
English
Swahili









