Huye: Imodoka y’Ibitaro yagonze umwana wari utwaye ikigare arapfa
Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kabutare yagonze umwana wari urimo gutwa ikigare mu muhanda uherereye mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye ahita yitaba Imana.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba n’igice z’amanywa yo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemereye UKWELITIMES, iby’aya makuru
Yagize ati “ Nibyo imanuka yabaye ejo saa saba n’igice imodoa y’i Bitaro bya Kabutare yaje guhura n’umwana atwaye ikigare iramugonga umwana ahita akomereka bikomeye.”
Yakomeje avuga ko uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka.
Yongeyeho ko umushoferi wagonze uyu mwana yahise atwabwa muri yombe ndetse afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye.
CIP Hassan Kamanzi, yaaboneyeho kwihanganisha umuryango w’uwo mwana anashishikariza abakoresha umuhanda kubahiriza hagunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, iha inshingano buri wese mu byiciro bitanu bikoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’umuhand hagamijwe kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda.

Kinyarwanda
English
Swahili









