issa
Gutinza irekurwa ry’imfungwa biteje impungenge ku masezerano ya RDC na AFC/M23

Apr 28, 2026 - 11:50
 0

Nyuma y’iminsi cumi n'umwe habayeho amasezerano hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, haracyagaragara kudindira mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyo kurekura imfungwa z’impande zombi.

Aya masezerano yabereye mu Busuwisi ku wa 17 Mata 2026, ateganya ko imfungwa z’impande zombi zigomba kurekurwa mu gihe cyumvikanyweho. Icyakora, amakuru mashya aragaragaza ko nta gikorwa na kimwe kiragaragara ku irekurwa ry’izo mfungwa, mu gihe igihe ntarengwa cyari cyatanzwe cyarangiye.

Iyi gahunda yari yashyigikiwe n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Togo, byose bikaba byari bigamije guteza imbere inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Mbere y’ibi, Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23 akaba n’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu biganiro byabereye i Doha, yari yatangaje ko impande zombi zemeranyije kurekura imfungwa 311 z’uruhande rwa AFC/M23 ndetse n’izindi 166 z’uruhande rwa Leta.

Gusa, uko kutubahiriza ibyari byemeranyijweho kuri ubu bikomeje gutera impungenge ku hazaza h’ayo masezerano, aho bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri aka karere bagaragaza ko bishobora kudindiza inzira y’ibiganiro by’amahoro byari bitangiye gutanga icyizere.