Umugore wa Kabila yashinje FARDC kubaga inka ze bakanazirira mu rwuri rwe

Apr 23, 2025 - 17:04
 0

Umugore wa Joseph Kabila, yinubiye abasirikare bo mu gisirikare cya Leta ya Congo, FARDC, bigabije urwuri rw’inka ruherereye mu gace ka  Kundelungu mu ntara ya Haut-Katanga bakiba bimwe mu bikoresho birimo mudasobwa na telefoni.

Uyu mugore , Olive Lembe, yavuze ko ubwo aba basirikare bazaga mu rwuri rw’inka kuri uyu wa Gatatu, basahuye buri kimwe cyose bahasanze.

Olive Lembe, yavuze ko uretse no gusahura ibindi bikoresho, aba basirikare ngo biraye mu nka zari ziri mu rwuri bagira izo babagamo barazirya.

Ashinja izi ngabo kuba zavogereye imitungo y;umuryango kandi nta mpapuro zibahesha uburenganzira bwo gukandagira ahari imitungo.

Umuvugizi w’umuryango wa Kabila, Adam Shemisi, aherutse gutangaza  ko mu masaha y’igitondo cyo ku wa 15 Mata 2025, nabwo  hari abasirikare bageze mu rugo rwa Kabila ruherereye i Kinshasa  bakarusaka.

Aba basirikare icyo gihe ngo  bavugaga ko imodoka ebyiri za Jeep Defender basanze muri urwo rugo ari ikimenyetso cy’uko abarubamo bafite umugambi wo guhungabanya inzego za Leta, ariko bo basubije ko zifashishwa gusa mu bikorwa bya gisivili.

Kugeza ubu Leta ya Congo igaragaza ko idacira akarurutega Joseph Kabila, imushinja gukorana n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Mu cyumweru gishize nyuma y’uko bivuzwe ko Kabila yaba yageze i Goma aho yagiye guhura n’aba barwanyi, Leta ya Congo yafatiriye imitungo ye ndetse n’ishyaka rye rirahagarikwa.

Source: Actualitecd

Apr 23, 2025 - 17:21

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.