Kunanirwa kugura ibyo kwifubika, inyama baziheruka mbere ya 2022: Ibyo mutabwiwe ku ntambara y'u Burusiya na Ukraine
Ku wa 24 Gashyantare 206 iyi ntambara izaba yinjiye mu mwaka wa Gatanu. Icyakora abatagenda babeshywa ko ibintu I Moscow bimeze neza nyamara abari mu zabukuru baheruka kugura inyama mbere y'iyo ntambara. Si ibyo gusa kuko mu bihe by'ubukonje badashobora kugura amakote. Mbese bategereje urupfu ruzabaruhura iyo nzara n'ubukonje.
Imyaka ine irashize Uburusiya buteye Ukraine mu kitwa kwigarurira ubutaka bwa Ukraine. Ku wa 24 Gashyantare 2022 nibwo Perezida Vladimir Putin yatanze itegeko ryo gutera Ukraine. Ku wa 24 Gashyantare 206 iyi ntambara izaba yinjiye mu mwaka wa Gatanu.
Ni gake cyane itangazamakuru rigaragaza ukuri ku mpande zombi kuko usanga ibimenyetso ku ruhande rw'u Burusiya bigirwa ibanga.
Kuva intambara itangiye kugeza ubu, Leta ya Moscow yirinze gutangaza abasirikare batikiriye ku rugamba.
BBC yatembereye mu bice bimwe na bimwe byo mu Burusiya mu rwego rwo kureba ingaruka zatewe n'iyo ntambara.
Mu mihanda y'i Yelets yuzuyemo urubura. Ku mihanda rero hari ibyapa biriho amatangazo yanditseho ko ubishaka wese yajya gutanga umusanzu muri Ukraine kuri €15,000.
Mu ntangiriro Perezida Vladimir Putin yari yizeye ko iriya ntambara itazamara ukwezi. Icyakora inzira ntibwira umugenzi kuko ntibyagenze uko byateguwe.
Niyo ntambara yamaze imyaka myinshi kuko iyashyamiranyije Ubudage n'u Burusiya 'Great Patriotic War'.
Mu bice bitandukanye byo mu Burusiya hari inzu ndangamurage ziriho amafoto n'amazina y'abasirikare baguye muri Ukraine.
Imva ni nyinshi zishyinguyemo abasirikare. Imibereho yabaye ingutu kuko imisoro ku nyungu yarazamuwe iva kuri 20% ishyirwa kuri 22%.
Minisiteri y'Imari yabwiye abaturage ko igihe barimo ari icyo kwizirika umukanda noneho iriya 2% ikaba igenerwa ingengo y'imari y'igisirikare.
Ikiguzi cy'ikawa kikubye kabiri cyo kimwe n'icy'Umugati. Muri Mutarama 2026 ibiciro ku masoko byazamutseho 2.6%. ku nyama,amata,imbuto,imboga,ingano,ibijumba,imineke n'ibindi.
Nubwo ibiribwa byazamutse ntabwo imishahara yahindutse ariyo mpamvu kubaho biri kugora abanyagihugu. Mu gihe cy'imyaka ibiri ibiribwa byazamutse kuri 18.6%.
Abari mu zabukuru kubaho biragoye
Nadezhda w'imyaka 68 ari mu kiruhuko cy'izabukuru. Kubera ko ibyo kurya byazamutse, kuva intambara yatangira ntaheruka kurya inyama bitewe nuko ubushobozi butabimwemerera.
Si inyama gusa kuko mu gihe cy'ubukonje yaguraga ikote ryo kwifubika none nabyo ntakibishoboye.
Buri kwezi ahabwa ay'izabukuru 'Pensiyo' angana na €302 ($413). Ayo yose ajya ku biryo bisanzwe utabariyemo inyama.
No ku bafite akazi biragoye kurya ibyo bifuza kuko mu rugo ifunguro rihatekewe riri hagati ya €18-€25 ku munsi.Angana na 2000 Roubles, amafaranga akoreshwa mu Burusiya.
Ubukungu bw'u Burusiya bushingiye ku bikomoka kuri peteroli kandi birushaho kuba bibi kuko amahanga yafatiye ibihano icyo gihugu ku buryo hari ibicuruzwa kitabasha kubonera isoko.
Ubuhinde cyari igihugu kigura peteroli y'u Burusiya ariko Amerika yahaye gasopo icyo gihugu ikibuza guhahirana n'u Burusiya.
Kubera intambara biranagoye ko ibihugu biguriza u Burusiya kuko bifite impungenge z'igihe intambara izararangira ngo haboneke ubwishyu.
Igihe cyose ubukungu bw’igihugu bushingiye kuri peteroli, ikagira ihungabana ry'ibiciro,ubukungu burarindimuka noneho umuturage usanzwe akicwa n'inzara.


Kinyarwanda
English
Swahili









