Israel na Hamas bagiye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga barenga 20 barahuriye mu mujyi wa Sharm el-Sheikh muri Misiri, mu muhango ukomeye w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Israel n’umutwe wa Hamas ukorera muri Gaza, muri Palestine.
Uyu muhango utegerejwe na benshi uteganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, aho uyoborwa na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, nk’uwakiriye ibiganiro byahuje intumwa z’impande zombi, afatanyije na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari na we wateguye umushinga w’amahoro ugamije kurangiza intambara imaze imyaka ibiri ikomeje guhitana imbaga muri Gaza.
Kuva ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero gikomeye muri Israel, iyi ntambara yaje gufata indi ntera ubwo Israel yatangiraga ibikorwa bya gisirikare byo kwihorera. Ibyo bikorwa byasize abantu barenga 1,200 bishwe muri Israel, abandi 250 bashimutwa.
Kuva icyo gihe, imirwano yabaye ndengakamere muri Gaza, aho imibare y’abayiguyemo yarenze 67,000, mu gihe umujyi wose wasenyutse hafi ya wose. Ibikorwa by’ubutabazi byari byarazambye kubera ibitero n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze nk’amazi, imiti n’ibiribwa.
Nyamara kuri ubu, icyizere cy’amahoro kiragaragara nyuma y’uko impande zombi zemeye guhagarika imirwano, binyuze mu mushinga w’amahoro wa Donald Trump, wemejwe n’abahuza barimo Misiri, Qatar, Turukiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhango w’amateka witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bakomeye
Umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro uritabirwa n’abayobozi bakomeye baturutse impande zose z’Isi, barimo.
Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Recep Tayyip Erdogan, Perezida wa Turukiya
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar
Umwami Abdullah II wa Jordan
Ahmad Al Abdullah Al Sabah, Minisitiri w’Intebe wa Koweti
Hamad bin Isa Al Khalifa, Umwami wa Bahrain
Mahmoud Abbas, Perezida wa Palestine
Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa
Friedrich Merz, Chancelier w’u Budage
Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza
Giorgia Meloni, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani
Ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.
Ni amasezerano yitezweho kuba intangiriro y’icyiciro gishya cy’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, ahamaze imyaka myinshi habera intambara zidashira hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hamas.
Kwishyura ibihombo no kurekura imfungwa
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano, Israel yemeye kurekura imfungwa 1,700 z’Abanya-Palestine, barimo 250 bari barakatiwe igifungo cya burundu, mu gihe Hamas yemeye gusubiza abaturage 48 b’Abanya-Israel bari barafashwe bugwate, barimo 20 bakiri bazima.
Ibi bikorwa biteganyijwe gutangira ako kanya nyuma y’isinywa ry’amasezerano, nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge n’ubushake bwo gutangira bushya hagati y’impande zombi.
Umushinga wa Trump ushobora guhindura amateka
Perezida Donald Trump, umaze igihe atangaza ko afite intumbero yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, yavuze ko “iyi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kurangiza ubwicanyi n’urwango” hagati ya Israel na Palestine. Yashimiye Misiri ku ruhare rwayo nk’umuhuza, ndetse ashimira amahanga yose yatanze inkunga mu biganiro.
Perezida Abdel Fattah al-Sisi we yavuze ko “amahoro atari ihitamo, ahubwo ari inshingano y’abantu bose”, asaba impande zombi gukomeza kubahiriza ibyo bemeranyijweho kugira ngo abaturage bo muri Gaza bongere babeho mu mutuzo.
Iyi nama ya i Sharm el-Sheikh ibonwa nk’umwanya w’amateka ushobora guhindura ejo hazaza ha Palestine na Israel, nyuma y’imyaka ibiri y’intambara itagira impuhwe. Abasesenguzi bavuga ko isinywa ry’aya masezerano rishobora kuba urufunguzo rw’amahoro arambye mu karere, nubwo hari impungenge ko hashobora kubaho abagifite imyumvire yo kutabyemera.
Mu gihe amaso y’Isi yose yerekejwe i Sharm el-Sheikh, abatuye Gaza n’abaturage ba Israel bitezweho kwakira iki cyizere gishya cy’uko amahoro ashobora kongera kuba impamo.


Kinyarwanda
English
Swahili









