issa
Inzego z’umutekano ziri maso: Perezida Samia yasabye Abanya-Tanzania kudaterwa ubwoba mbere y’amatora

Oct 12, 2025 - 18:17
 0

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan akaba n'umukandida w'ishyaka riri ku butegetsi CCM yasabye Abanya-Tanzania kudaterwa ubwoba mbere y’amatora bitewe n'ibiyavugwamo.

Umukandida w’Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi (CCM), Perezida Samia Suluhu Hassan, yasabye Abanya-Tanzania kudaterwa ubwoba n’ababashuka, abizeza ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2025 azaba mu mutuzo n’amahoro.

Yagize ati “Ndashaka kubahumuriza kuko hari abantu bari gukwirakwiza ibihuha bigamije kubatera ubwoba kugira ngo mutazatora. Ndavuga nk’umukandida wa CCM, ariko nanone nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo. Abagerageza ibyo bikorwa ndababurira kutabitinyuka, kuko inzego z’umutekano ziri maso kandi turiteguye kubarindira amahoro.”

Perezida Samia yakomeje ashimangira ko Ishyaka CCM ryamubereye urufatiro mu guteza imbere igihugu, yizeza abaturage ko azakomereza ku byo bamaze kugeraho.

Ati “CCM yiteguye gukorera abaturage. Twageze kuri byinshi kandi bigaragara. Twizeye ko dushobora kubakira ku byo twagezeho. Mbasabye nshiye bugufu gutora CCM kugira ngo dukomerezeho,”

Yavuze ko mu bikorwa biteganyijwe gukomeza harimo imishinga minini y’iterambere, nka gari ya moshi iri gukwirakwizwa mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo no kuyigeza i Mwanza ndetse no kuyinyuza muri Simiyu, ikazafasha cyane urubyiruko n’abacuruzi bato kubona amahirwe y’akazi.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania ateganyijwe kuba ku wa 29 Ukwakira 2025, aho Perezida Samia Suluhu Hassan azahatana n’abandi bakandida 16, ariko ni we uhabwa amahirwe menshi yo kongera kuyobora igihugu muri manda ya kabiri, nyuma yo gusimbura nyakwigendera Dr. John Pombe Magufuli mu 2021. Biteganyijwe ko Abanya-Tanzania barenga miliyoni 37 bazitabira ayo matora.