Nyaruguru: Imibiri isaga 270 y'Abatutsi bishwe muri Jenosid igiye gushyingurwa mu cyubahiro
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kuri uyu wa 29 Werurwe 2025 mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngera himuwe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside ikaba izashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gishamvu.
Iyi mibiri yari isanzwe ishyinguye mu nzibutso za Nyanza na Nyamirama, ikaba izashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gishamvu ruri mu karere ka Huye mu rwego rwo guhuza inzibutso.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'umuyobozi wa Akarere ka Nyaruguru, kikaba cyabereye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2025.
Mu bandi bayobozi bakuru bitabiriye iki gikorwa, harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’abandi bayobozi n’abaturage.
Muri iki gikorwa kandi hanatangirijwe igikorwa cyiswe Intango y’Ubudaheranwa gitegurwa n’Umuryango Ibuka cyo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bitegura kwinjira mu bihe byo Kwibuka.
Iyi gahunda yabimburiwe no kubakira umuturage warokotse Jenoside utishoboye, hakurikiraho no kwimura imibiri isaga 270 yari iruhukiye mu nzibutso za Nyamirama na Nyanza mu Murenge wa Ngera, izashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gishanvu mu Karere ka Huye muri gahunda yo guhuza inzibutso.


Kinyarwanda
English
Swahili









