
Umugore-inkingi y’iterambere ry’umuryango
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, (MIGEPROF) yagaragaje ko umugore n’umukobwa b’u Rwanda bashyigikiwe na politiki y’Igihugu kandi ari inkingi ikomeye mu kubaka igihugu kitajegajega no kugishyigikira mu iterambere.
Yabigarutseho kuri uyu 06 Werurwe 2025, mu gihe u Rwanda n’Isi yose byitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uzaba tariki ya 08 uku kwezi.
Impuguke mu by'Uburinganire n'Iterambere, Dr Josephine Mukabera, yagaragaje ko umugore yateye imbere kuko yahawe ijambo, arigishwa ndetse ashobora kwiteza imbere.
Ati "Umugore wo mu Rwanda mu gihe tugezemo ubona yarateye imbere kuko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibyo umugore hari yarahejwemo mu burezi, mu kazi no muri politiki."
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Nyiramajyambere Belancile, we yagaragaje ko ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ridatuma umugore asuzugura umugabo, ahubwo rifasha mu iterambere rye.
Ati "Ni ugukomeza kwigisha, abantu tukabigisha ku buryo n'urubyiruko ruzamuka rubizi. Ahubwo uburinganire ni ukureshya mu mategeko, tugahabwa uburenganzira bungana.''
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe, hagamijwe Gushimira uruhare rw’abagore mu iterambere ry’imibereho, ubukungu, politiki, n’umuco, Kurwanya akarengane n’ivangura rishingiye ku gitsina.
Ni umunsi ufite insanganyamatsiko ihinduka buri mwaka, bitewe n’ibibazo bihangayikishije abagore ku rwego mpuzamahanga.