
EU yasabye M23 gufungura ikibuga cy'indege cya Goma
Mu gihe yari i Kinshasa, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) mu karere k’ibiyaga bigari, Johan Borgstam, yatangaje ko hari imodoka zaturutse i Nairobi (Kenya) zerekeza i Goma (Kivu y'Amajyaruguru) zizaniye ubufasha abashegeshwe n’intambara ya FARDC na M23.
Icyakora Johana avuga ko ngo bigoye ko imodoka zizana iyo mfashanyo kuko rwakabaye ari urugendo rwagakozwe n'indege ariko ntibikunda kuko ikibuga cy’indege cya Goma gifunzwe bityo agasaba ko cyafungurwa.
Ati” Nkuko mubizi, yaba leta ya congo cyangwa MONUSCO kuri ubu ntibashobora kugera kuri iki kibuga cy'indege kuko gifunze kandi cyari gifite uruhare runini mu koroshya ubutabazi.
Yasabye ibi, nyamara M23 yaragiye igaragaza ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bangije iki kibuga mu gihe habaga imirwano mu mujyi wa Goma bityo ko gikeneye gusanwa.
Kugeza ubu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryo ryatangaje ko ryagejeje muri Goma amapaki 500 y’amaraso hamwe n’ibikoresho byinshi by’ubuvuzi byakusanyirijwe i Kinshasa kugira ngo abarwayi bakeneye ubufasha bitabweho.