Min. Bizimana yagaragaje ko hari abanyapolitiki bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagoreka imibare y'abishwe

Apr 13, 2025 - 12:21
 0

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana,yamaganye bamwe mu banyapolitiki bapfobya basaritswe n’urwango bakagoreka imibareba y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yabigarutseho kuri icyi cyumweru taliki 13 Mata 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cy'Icyunamo, hazirikanwa abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa cyabereye Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, Minisitiri Dr Bizimana, yavuze ko hari abanyepolitiki babaye muri politiki y’u Rwanda ya mbere babi barimo gukwiza ibinyoma bahimbye ibinyoma byinshi birimo no kuba ngo mu Rwanda abatutsi bishwe muri Jenoside batarenga 350 aho kuba barenga miliyoni.

Ati: “ Muri ibi bihe hadutse abanyepolitiki ariko banabaye muri Politiki y’u Rwanda ya mbere , abanyapolitiki babi. Ubu kimwe mu binyoma bakwiza , basanze guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bitagishoboka kuko yaremejwe ku rwego ndakuka ku rwego mpuzamahanga. Bahimbye ibinyoma byinshi, kimwe muri byo ni ukuvuga ngo nta miliyoni y’abatutsi yigeze iba mu Rwanda  ko rero kuvuga ko ngo hishwe abatutsi barenga miliyoni ko cyaba ari ikinyoma.”

Aha Minisitri Bizimana  yagarutse kuri umwe mu bakunze gukwirakwiza icyo kinyoma witwa Ndangijimana Jean Marie Vianey wahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije ibiganiro bye, akavuga ko abantu bari muri komisiyo yakoze ibarura  ryamugaragarije{Ndagijimana} ko ngo  Abatutsi bishwe batarenze ibihumbi 350 hose mu gihugu.

Ati: “ {Ndagijimana}, Hakurikijwe ibarura ryakozwe na ONU, kuvuga ko hapfuye abatutsi barenga miliyoni, ni ikintu kidafite ishingiro.Abantu bari muri komisiyo yakoze ibarura bambwiye ko babaruye Abatutsi batarenze ibihumbi 350 hose mu gihugu.Abanyamerika babafashaga batangiye kubivuga, birukanwa mu Rwanda kandi murabazi nabo bakunze kujya batanga ibiganiro. Bafashije FPR gukora ibarura ry’Abatutsi bazize Jenoside. Ababyeyi bacu rero bazize Jenoside, bahindutse ibicuruzwa kugirango hongerwemo inkotanyi zaguye mu ntambara ababyeyi bazo, imiryango yabo kugirango na bo babone imfashanyo z’amahanga zahabwaga abacikacumu.”

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko ibi Ndagijimana yatangaje ari ibinyoma kuko nta barura ryigeze rikorwa n’abanyamerika ahubwo ko ryakozwe na Minaloc mu mwaka wa 2000 kandi ryarimo Abanyarwanda

Ati.” Icya mbere nta barura ryigeze ribaho mu Rwanda ririmo Abanyamerika.Ni ikinyoma.Ibarura ry’abazize Jenoside ryakozwe na Minaloc mu mwaka w’2000 , ryarimo abanyarwanda, kandi imibare yabonetse icyo gihe ifitiwe amazina yari miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo irindwi na bine n’abantu mirongo ine na barindwi nyuma habonetse abanda kubera inkiko gacaca no mu bundi bushakashatsi.”

Dr Bizimana asaba buri umwe kwirinda  abanyapolitiki babi bakunze gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi bagoreka imibare.   

Apr 13, 2025 - 14:11

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.