
Kwibuka31: Mukabunani Christine yavuze impamvu abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukabunani Christine, yavuze ko Abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazize guharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere myiza.
Ibi bikubiye mu butumwa yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside.
Mu magambo ye ati “Aba banyepolitiki twibuka ku nshuro ya 31 bishwe bazira ibitekerezo byabo, kwanga akarengane no kurwanya ingoma y’igitugu.”
Yavuze ko abanyepolitiki bariho uyu munsi bashyize hamwe baharanira imiyoborere myiza, kurwanya akarengane no kubaka Igihugu cyunze ubumwe.
Yongeyeho ko igihe nk’iki ari icyo gusubiza amaso inyuma mu kureba uruhare rw’Abakoloni mu kwigisha amacakubiri mu Banyarwanda.
Mukabunani yavuze ko ikibabaje ari uko na nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, ubutegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, bwakomeje mu murongo w’Abakoloni, bwigisha urwangano n’amacakubiri mu Banyarwanda.
Ati “Kuva mu 1959 kugeza mu 1994, Abatutsi baratotejwe, barameneshwa bajya ishyanga, baricwa no kugeza ku mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yabakorewe. Bishwe bazira uko Imana yabaremye.”
Yatangaje ko ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi butigeze bukurikiza amahame agenga Politiki.