Goma: AFC/M23 yakoze inama idasanzwe ifatirwamo imyanzuro ikomeye
Ku wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025, ihuriro rya AFC/M23 ryakoze inama idasanzwe mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru ava ahabereye iyi nama avuga ko yahuje abayobozi bakuru b’uyu mutwe, aho barebeye hamwe ishusho y’umutekano muri Kivu no mu bice bitandukanye bakoreramo ibikorwa bya gisirikare.
Iyi nama yabaye mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera hagati y’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) n’abarwanyi ba M23 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ndetse hakomeje kuvugwa guhangana gukomeye mu turere tumwe tw’icyaro.
Abatangaje iby’iyi nama yayobowe n'umuyobozi wa Alliance fleuve Congo Corneille Nangaa bavuze ko hagarutswe cyane ku ngamba zo gukomeza kwagura ibikorwa bya AFC/M23, imibanire n’abaturage ndetse no gushimangira imikoranire hagati y’abayobozi b’inzego zitandukanye.
Laurence Kanyuka umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki yanditse kuri X ye ko iyi ari inama yo ku rwego rwo hejuru yitabiriwe n’abarimo Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, hamwe n’abamwungirije Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki.
Yitabiriwe kandi n’Abanyamabanga bahoraho babiri aribo Benjamin Mbonimpa na Délion Kimbulungu, ndetse n’Abakuru b’Amashami ashinzwe Itangazamakuru, imari n’ubukangurambaga,
Ni inama Kandi yitabiriwe n’abahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC/M23, Maj Gen Sultan Makenga utabashije kuyitabira kubera izindi nshingano yari arimo.
Nubwo kugeza ubu hataramenyekana imyanzuro yafatiwe muri iyo nama mu buryo burambuye, bamwe mu basesenguzi bavuga ko ishobora kuba yaribanze ku gushakira ibisubizo bikomeye imirwano imaze iminsi ihanganishije M23 n’ingabo za Leta, ndetse no kurebera hamwe uko barushaho gushyira igitutu ku nzego za Leta ya Kinshasa.
Ibi bibaye mu gihe umutekano muri Kivu ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho abaturage benshi bahunze ingo zabo kubera imirwano idashira hagati ya FARDC, M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.


Kinyarwanda
English
Swahili









