issa
Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera col Gashugi anahabwa inshingano zo kuyobora Special Force

Mar 15, 2025 - 12:32
 0

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Col. Stanislas Gashugi agirwa Brigadier General, ahita anahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Rwanda (Special Force).

Mu itanagzo ryasohowe n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF), mu ijoro ryo ku wa 14 Werurwe 2025, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera mu bya Gisirikare Col.Gashugi Sitanislas agirwa Brigadier General, ahita anagirwa umuyobozi mukuru w'umutwe w'Ingabo z'u Rwanda udasanzwe (Specia Force).

Ni inshingano zari zisanzweho Major General Ruki Karusisi, akaba yarazigiyeho mu mwaka wa 2019. Iri tangazo rivuga ko Afande Ruki Karusisi ahita ajya kuba akorera ku biro bikuru by'Igisirikare cy'u Rwanda, kugira ngo ahabwe izindi nshingano.

General de Brigade  Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda harimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, akagirwa n’Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Mar 15, 2025 - 12:50