Perezida Museveni yabuze mu kiganiro mpaka cy’abakandida
Nk’uko bisanzwe muri Uganda mu gihe cy’amatora, hategurwa ibiganiro mpaka bihuza abakandida bose ku mwanya wa perezida, kugira ngo buri wese agaragaze imigabo n’imigambi ye, anasubize ibibazo birebana n’imibereho y’abaturage. Ni imiyoborere abaturage baba bategereje cyane, kuko ibafasha kumenya neza abahatanira kuyobora igihugu cyabo.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, saa tatu z’ijoro, hari hateganyijwe ikiganiro gikomeye cyari guhuza abakandida barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine, kikaba cyari cyitezwe n’abatari bacye mu gihugu.
Ariko mu buryo bwatunguranye, Perezida Museveni ntiyigeze yitaba ibi biganiro. Abashinzwe ibikorwa bye byo kwiyamamaza batangaje ko hari izindi nshingano zijyanye n’amatora zatumye ataboneka. Babwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko nubwo ubutumire babubonye iminsi 10 mbere, gahunda ze zari nyinshi ku buryo atashoboye kwitabira.
Bagize bati: "Ni byo koko, twabonye ubutumire mu minsi 10 ishize. Gusa umukandida wacu ntiyabashije kuboneka kubera ko hari ibindi bikorwa bijyanye n’amatora yari arimo."
Icyakora, nk’uko Daily Monitor yakomeje ibitangaza, mu masaha amwe n’ayo ikiganiro mpaka cyari giteganyijwemo, Perezida Museveni yari mu kindi kiganiro cyihariye yagiranye n’urubyiruko, ibintu byateje ibibazo n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu banyapolitiki.
Ibi byatumye bamwe bibaza impamvu nyamukuru yatumye Perezida atitabira ikiganiro cyari cyitezwe n’igihugu cyose, mu gihe mugenzi we Bobi Wine yakomeje kugaragaza ko yiteguye guhura na bagenzi be bose mu biganiro bitandukanye kugira ngo abaturage bamenye neza gahunda ye.


Kinyarwanda
English
Swahili









