Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakiriye Netumbo wa Namibia buhuje byinshi mu nzira ya politiki
Perezida wa Tanzania , Samia Suluhu, yakiriye mugenzi we wa Namibia, Netumbo Nandi-Ndaitwah, abagore bombi bonyine bayoboye ibihugu byabo muri Afurika.
Perezida wa Namibia Netumbo uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, ubwo yahuraga na Samia bagarutse ku mubano wabo umaze imyaka 30, kuva mu ntangiriro zabo mu rugendo rwa politiki.
Aba bombi bahura bwa mbere bahuriye mu nama mpuzamahanga yahuzaga abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu 1995. Ni kenshi aba bakuru b'ibihugu byombi bagiye bahurira mu bikorwa bijyanye no guharanira uburenganzira bw'abagore kugeza na none ubwo ari bo bagore bayoboye ibihugu muri Afurika yose.
Aba bayobozi bombi kandi mu nzira igana ku kuba abakuru b'ibihugu byabo, banyuze mu nzira zisa mu bya politiki, dore ko bose babaye Abaminisitiri, nyuma baba ba Visi Perezida, ubu bakaba ari abakuru b’ibihugu icyarimwe. Ubu ni bo bagore bonyine bayobora ibihugu byabo mu birenga 50 ku mugabane wa Afurika.
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania na Netumbo Nandi-Ndaitwah nibo bagore bonyine bayoboye ibihugu muri Afurika
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yabaye Perezida w'iki gihugu mu nzibacyuho muri Werurwe 2021, nyuma y'uko Perezida John Pombe Magufuli yari abereye Visi Perezida yitabye Imana azize uburwayi bw'umutima.
Naho Perezida Netumbo Nandi-Ndaitwah we yabaye Perezida wa Namibia muri Werurwe 2025, nyuma yo gutsinda amatora muri iki gihugu ndetse aba Perezida wa mbere w'umugore uyoboye iki gihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









