
KOICA n'u Rwanda mu mushinga wa miliyoni 6,5$ wo kongerera urubyiruko ubumenyi mu ikoranabuhanga rya AI
Mu Rwego rwo kongerera ubushobozi urubyiruko mu bigendanye n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, hamuritswe umushinga ukomeye uzabafasha kwiteza imbere.
Ni umushinga w'imyaka ine wamuritswe ku mugaragaro na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo n'Ikigega cya Koreya y'Epfo gishinzwe Iterambere (KOICA) muri iki cyumweru, ukaba ufite agaciro ka miliyoni 6.5$,intego yawo akaba ari uwo guteza imbere ikoranabuhanga rirambye mu gufasha urubyiruko guhanga imirimo.
Ni umushinga kandi uzafasha kwagura imiyoboro ihuza urubyiruko rushaka akazi n’abagatanga harimo no gutanga imenyerezamwuga mu nzego zose.
Ministiriri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yagaragaje ko uyu mushinga uzaba ufite umwihariko.Uyu mushinga kandi uzafasha kuzamura umubare w’ababona akazi binyuze mu kubahuza n’abagashaka aho kugeza ubu abasaga ibihumbi 8 bakabonye muri gahunda nk’izi.
Uhagarariye Ikigega cya Koreya y'Epfo gishinzwe Iterambere (KOICA) mu Rwanda, Kim Jinhwa, avuga ko iyi ari imwe mu mushinga migari iki kigega kizakorana na Leta y’u Rwanda muri iyi myaka 5 ya NST2
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ukaba uzamara imyaka ine.