
Côte d’Ivoire: Amb.Rosemary Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Kuri uyu wa Kane Taliki 06 Werurwe 2025, nibwo Ambasaderi Rosemary Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Côte d’Ivoire. Izi mpapuro akaba yazishyikirije Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, uyobora iki gihugu.
Amb.Rosemary Mbabazi akaba asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo Ghana ari naho hari icyicaro, Liberia na Benin.
Côte d’Ivoire ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano n’u Rwanda, bikaba bishimangirwa n’imigenderanire abayobozi b’ibihugu byombi bagirana.Ishimangirwa ry’imikoranire ishimangirwa kandi n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu bijyanye n’indege
Kuva mu Ukwakira 2016, indege za Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi, RwandAir, zatangiye gukora ingendo zerekeza i Abidjan.
Mbabazi , uhagarariye u Rwanda muri ibi bihugu, yabaye Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri zirimo iy’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’iyari ishinzwe Ikoranabuhanga ndetse yananyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere aho yari ashinzwe ibijyanye n’Ishoramari.