Minembwe: Umutwe wa Twirwaneho na Wazalendo bongeye kumvana imitsi
Umutwe wa Twirwaneho ubarizwa muri Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Minembwe, wongeye kurwana na Wazalendo kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Werurwe 2025.
Kivu morning post, yatangaje ko abayihaye amakuru, bavuze ko imirwano yatangiye mu gitondo ubwo bahuriraga mu gace ka Mukoko mu ntara ya Fizi. Bavuga kandi ko hari icyoba ko imirwano ikomereza mu duce twa Kalongi na Kakenge dutuwe n’abantu benshi.
Iki kinyamakuru gitangaza ko isoko y’aho yakuye amakuru, ivuga ko ubwo wazalendo yarasaga ku baturage yari ifatanyije na FARDC. Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo kandi mu gace ka Kawera, umudugudu uherereye nko mu birometero 6 uvuye i Minembwe , nabwo habereye imirwano ya Wazalendo na Twirwaneho.
Uretse iyi mirwano yahuje izi mpande, indi mirwano ishyamiranyije ingabo za Leta n’umutwe wa M23, isize aba barwanyi bigaruriye igice cya Walikare nyuma y’uko birukanyemo FARDC ifatanyije na Wazalendo.
Ifatwa ry’uyu mujyi ryemejwe n’umuvugizi wa M23 mu rwego rwa Politiki Lawrence Kanyuka wavuze ko wamaze kuboherwa ku bwo kurengera abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









