
Kwibuka31: Ku Irebero ahari gusorezwa Icyumweru cy'Icyunamo (Amafoto)
Mu gitondo cyo kuri ku wa 13 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, hari gusorezwa Icyumweru cy'Icyunamo hazirikanwa abanyapolitike bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu, abagize imiryango y’abanyapolitiki bibukwa uyu munsi, aho babanje gushyira indabo ku mva bashyinguyemo, mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kuzirikana ubutwari bwabaranze.
Abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, bibukwa kuri uyu munsi ni 21 barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Barimo Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL).
Barimo Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Abandi ni Ngulinzira Boniface, Prof Rumiya Jean Gualbert, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Ruzindana Godefroid, Dr Gafaransa Théoneste, Ndagijimana Callixte, Nyagasaza Narcisse, Gisagara Jean Marie Vianney na Rwabukwisi Vincent (Ravi).
Ubwo abitabiriye bageraga ku Rwibutso rwa Rebero
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yunamiye Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yari kumwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa; Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.
Barimo Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, ari na we uhagarariye Abadipolomate bakorera mu Rwanda n’abandi bayobozi muri Guverinoma.
Abarimo Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier bunamiye Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye bunamiye Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Barimo kandi Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana; Perezida wa Ibuka na Dr Gakwenzire Philbert.
Abakomoka mu miryango y’Abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazizwa kurwanya uwo mugambi wari warateguwe na Leta, babunamiye ndetse bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri yabo.