M23 yasabye SADC kuva muri DRC ikubagahu nyuma yo kuyishinja kugaba ibitero i Goma   

Apr 13, 2025 - 10:33
 0

Binyujijwe mu itangazo AFC/M23 ryaraye rigiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 Mata 2025, uyu mutwe washinje ingabo za SADC ko zagize uruhare mu kugaba ibitero mu mujyi wa Goma.

M23, ivuga ko SADC n’indi mitwe nka FDRL ndetse n’ingabo za Leta, bagabye ibitero bashaka kwigarurira umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Congo.

Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa M23,mu bya Politiki,  yashinje ingabo za SADC ko zafashije iri huriro rya FARDC mu kugaba ibitero bityo ko ngo bakwiye kuva muri iki gihugu bagasubira iwabo vuba na bwangu.

Itangazo riragira riti: “AFC/M23 iramaganira kure ibitero byagabwe na SAMIDRC ifatanyije na FARDC, FDLR n’interagamwe za Wazalendo i Goma, harimo ibyo ku wa 11 Mata 2025 bihungabanya ituze n’umutekano  bya rubanda.”

M23 ivuga ko ibi bitero bishobora gusubiza i rudubi ubwumvikane ku masezerano SADC n’uyu mutwe baherutse kugirana harimo n’ubufatanye mu mushinga wo gusana ikibuga cy’indege cyasenywe n’imirwano yabaye ubwo umujyi wa Goma wafatwaga.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.