
Bemba yahishuye ko hari igihe Tshisekedi yacuriwe umugambi wo kwicwa ukaza kuburizwamo
Jean Pierre Bemba ,yahishuye uko Perezida wa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo Tshisekedi yari agiye kwicwa ariko bigatahurwa hakirikare ,uwo mugambi ukaburizwamo.
Jean-Pierre Bemba, Minisitiri w’Intebe wungirije Ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, yagaragaje ko hari umugambi wigeze gucurwa wo kwivugana Perezida Félix Antoine Tshisekedi wigeze kuburizwamo n'inzego z'umutekano.
Bemba yabivugiye mu nama yari yahuriyemo n'abaturage muri Sitade Vélodrome i Kinshasa mu mpera z'icyumweru dusoje.
Yagize ati : "Bakoresheje umunya Santirafurika(Centrafrique) ukomoka mu Bufaransa kugira ngo aze yice Perezida wa Repubulika, Félix Antoine Tshisekedi.
Yavuze ko ngo nk'inzego zibifitiye ubushobozi bahise batahura uwo mugambi, gusa ntiyahishuye birambuye uko uwo mugambi wari wateguwe n'uko waburijwemo.
Média Congo yanditse ko Bemba, yahise asaba abaturage ko bakomeza kuba maso kuko amakuru yose nibo aheraho.
Ati: "Amakuru agomba gutangirira ku baturage mbere yo kugera kuri serivisi zihariye z'umutekano. Hagomba kubaho ubufatanye mu ngeri zose. Igihe cyose ubonye uwo ucyekaho icyaha ugomba kumenyesha inzego.
Bemba atangaje ibi , mu gihe intambara n'imivurungutano ya hato na hato ikomeje kwibasira Kinshasa n'Uburasirazuba bwa Congo, byumwihariko Kivu ya Ruguru n'iy'Epfo.
Amakimbirane n'Intambara ya FARDC n'abafatanyabikorwa bayo barimo Wazalendo bahanganye na M23, niyo yagiye igarukwaho cyane ndetse kugeza ubu hakaba hagitegerejwe agahenge nk'uko izi mpande zombi zabitangaje.
Ni agahenge M23 yatangaje mu cyumweru gishize nyuma yo kwivana mu Mujyi wa Walikale hagamijwe inzira yabageza ku biganiro by'amahoro.Ni mu gihe na FARDC yahise itangaza ko itazongera kugaba ibitero kuri uyu mutwe wibumbiye mu ihuriro rya AFC.