Cristiano Ronaldo yongeye kugenda imbere ya Lionel Messi

Mar 24, 2025 - 08:27
 0

Rutahizamu rurangiranwa ku Isi ukomoka mu gihugu cya Portugal Cristiano Ronaldo, yahawe ikindi gihembo kiyongera kubyo afite.

Mu ijoro ryo ku munsi w’ejo hashize tariki 23 werurwe 2025, ikipe y’igihugu ya Portugal yakinnye umukino wo kwishyura wa UEFA Nations League n’ikipe ya Denmark umukino urangira ikipe ya Portugal ibonye intsinzi y’ibitego 5-2.

Mbere y’uyu mukino Cristiano Ronaldo yahawe igihembo na Guinness World Record kubera ari we mukinnyi umaze kugira intsinzi nyinshi mu ikipe y’igihugu.

Iki gihembo gitangwa na Guinness World Record, igihe cyose gihabwa umuntu ku isi uba wakoze ibidasanzwe kurusha abandi.

Cristiano Ronaldo yahawe iki gihembo nyuma yo kugira intsinzi 132 mu ikipe y’igihugu ya Portugal. Izi ntsinzi Ronaldo afite mu ikipe y’igihugu amaze kwinjiza ibitego bigera kuri 929 mu mikino yose amaze gukinira Portugal.

Aka gahigo Cristiano Ronaldo niwe ukihariye kugeza ubu ku isi kuko uwo bahanganye, Lionel Messi intsinzi afite ararushwa na Ronaldo.

Uyu munyabigwi ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite, aheruka no guhabwa kandi ikindi gihembo na Guiness World Record nk’umukinnyi warengeje ibitego 100 yatsinze mu ikipe y’igihugu. Ronaldo kandi afite ikindi cy’umukinnyi wujuje ibitego 100 muri UEFA Champions League ndetse n’icy’umugabo ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram.

Iki gihembo Cristiano Ronaldo yahawe cyamuhaye imbaraga nyinshi kuko muri uyu mukino ikipe ya Portugal yatsinzemo Dernmark, uyu mugabo w’imyaka 40 yatsinzemo igitego anahusha Penalite.

Ikipe y’igihugu ya Portugal yabonye intsinzi y’ibitego 5 byatsinzwe na Andersen witsinze igitego cya mbere, Cristiano Ronaldo, Fransisco Trincao watsize ibitego 2 ndetse na Goncalo Ramos.

Ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma yo kubona intsinzi byahise bituma ikomeza muri 1/2 cya UEFA Nations League aho izahura n’Ubudage bwaraye busezereye Ubutaliyani. Uyu mukina wa Portugal n’Ubudage uzaba tariki 4 Gicurasi 2025.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.