
Amavubi adafite Bizimana Djihad azakina ate imbere ya Lesotho?
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina na Lesotho idafite Kapiteni, Bizimana Djihad mu mukino uzabera kuri sitade Amahoro.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakira ikipe y’igihugu ya Lesotho mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizaba 2026.
Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina nyuma yo gutsindwa na Nigeria ibitego 2-0, mu mukino wabaye tariki 21 werurwe 2025. Ikipe y’igihugu ya Lesotho nayo ntabwo ije gukina uyu mukino imeze neza kuko tariki 20 werurwe yatsinzwe na Afurika y’epfo ibitego 2-0.
Ikipe y’igihugu ya Lesotho yamaze kugera hano mu Rwanda ndetse biteganyijwe ko irakomeza imyitozo kuri uyu wa mbere tariki 24 werurwe 2025 ari nayo ya nyuma mbere yo gukina n’u Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakina na Lesotho idafite Kapiteni Bizimana Djihad wujuje amakarita 3 y’umuhondo ategeka gusiba umukino ukurikiye. Ikarita ya 3 Djihad yayujuje ku mukino u Rwanda rwakinnye na Nigeria.
Umutoza Adel Amroush nyuma yo kuba adafite Bizimana Djihad dushobora kubona akinishije Muhire Kevin cyane ko twabonye ari umwe mu bakinnyi beza bashobora guhindura umukino.
Adel Amroush ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo gutsindwa na Nigeria yavuze ko agiye guhindura ibintu cyangwa agahinduka. Aya magambo uyu mutoza yatangaje bisa nk’aho agiye guhereza amahirwe abandi bakinnyi.
Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi yarangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda ibonye intsinzi y'igitego 1-0. Iki gitego u Rwanda rwatsinze cyatsinzwe na Kwizera Jojea. Uyu mukino biteganyijwe ko uzatangira ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Abakinnyi 11 Adel Amroush ashobora gukoresha
Mu izamu: Ntwari Fiacre
Ba myugariro: Manzi Thiery, Mutsinzi Ange, Niyomugabo Claude, Ombarenga Fitina
Abo hagati: Muhire Kevin, Hakim Sahabo, Mugisha Bonheur
Ba rutahizamu: Kwizera Jojea, Mugisha Glbert, Nshuti Innocent