issa
FERWAFA yongeye kuba ikibazo mu gihe hitegurwa amatora ya Komite Nyobozi

Jul 29, 2025 - 10:28
 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA yongeye kugarukwaho cyane mu gihe hitegurwa amatora ya Komite Nyobozi yayo azaba tariki 30 Kanama 2025.

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 28 Nyakanga 2025, nibwo FERWAFA yatangaje urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe ariko ntibyumvikanwaho.

Ni urutonde rw’agateganyo rwashyizwe hanze ruriho Shema Ngoga Fabrice waje yoherejwe na AS Kigali ndetse yemerewe ari kumwe n’itsinda ry’abantu 8 yifuje ko bafatanya kuyobora FERWAFA.

Ntabwo uru rutonde rwigeze ruvugwaho kimwe bitewe nuko hari abiyamamaje bifuza guhatanira aya mahirwe yo kuyobora FERWAFA ariko bakananizwa mu gihe bashakaga ibyangombwa.

Uku kutavugwaho rumwe byatewe niki?    

Tariki 18 Nyakanga 2025, nibwo Shema Ngoga Fabrice yatanze ubusabe bwe bwo kuzahatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ariko nyuma haza kuza n’abandi bantu bifuje kuba bamwe mu bazahatanira uyu mwanya.

Muri aba bandi batanze Kandidatire harimo Rubegasa Hunde Walter nawe wifuje kuyobora FERWAFA ndetse atanga n’abandi 8 yifuza gufatanya nabo kuyobora.

Bidatinze Walter yaje guhita akuramo Kandidatire ye mu kuyobora FERWAFA. Ariko nta mpamvu uyu mugabo yatanze mu ibaruwa yanditse ariko avuga ko ari impamvu ze bwite zatumye afata uyu mwanzuro.

Nyuma y’iminsi micye Walter ubwe yaje gutangaza ko hari ibyangombwa bikenerwa kugira ngo wemererwe kwiyamamaza, avuga ko babisabye ariko baza kuntanizwa bitinda kuboneka.

Uyu mugabo yabajije impamvu bashatse icyangomba bagombaga kubona mu masaha 24 ariko bakibona mu minsi 5, ndetse yemeza ko hari amakuru bamenye yanze gushyira hanze.

Yaragize ati “ Twabajije impamvu icyangombwa kiboneka mu masaha 24 twe twamaze iminsi itanu tutarakibona, nyuma dushaka amakuru, tumenya byinshi, ibyo byinshi ntabyo mvuga.”

Ibyangombwa uyu mugabo ndetse n’abo bari kumwe basabwaga harimo icyemezo kigaragaza ko utakatiwe n’inkiko (Criminal Records) batinze kubibona ahubwo babibona habura iminota 3 ngo igihe cyo gutanga ibyangombwa kigere.

Umwe mu barikumwe na Hunde Walter, wari ku rutomde nk’uzahagararira komisiyo y’imisifurire, Rurangirwa Louis, yatabaje Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba ko yatera itoroshi muri aya matora kubera ibirimo kuberamo bitanyuze mu mucyo.

Nyuma y’aya magambo yatangajwe n’aba bagabo, yongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho FERWAFA itangaje ko Shema Fabrice ari we gusa uri ku rutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kuyobora iri shyirahamwe.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga, baje no gutabaza Minisiteri ya Siporo bifuza ko yahagarika aya matora ndetse haza n’ibihuha bivuga ko iyi minisiteri yayahagaritse mu gihe kitazwi nubwo baje kubihakana bivuye inyuma.

FERWAFA nayo kandi yaje kongera gusohora itangazo ivuga ko amatoro atahagaze ahubwo ibivugwa ko Minisitiri yayahagaritse ari ibihuha ndetse ko imyiteguro ikomeje nkuko byari biteganyijwe.

Ntabwo ari ubwa mbere FERWAFA yikomwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda kuko no mu matora aheruka yatsinzwe na Munyentwari Alphonse yaravuzwe cyane.

Ubona ko FERWAFA iyo bigeze muri iki gihe cy’amatora hari ibiba ntibyumvikanweho n’abatari bacye. Hatorwa Munyentwari Alphonse hibajijwe ukuntu yoherejwe na Police FC kandi yari amaze ku buyobozi amezi 2 gusa, ibintu bitari isanzwe.

 Shema Fabrice yamaze impungenge abibaza ahazaza ha AS Kigali – UmusekeShema Fabrice yemerewe kwiyamamariza kuyibora FERWAFA

Hunde Walter yakuye kandidatire mu matora ya FERWAFA ImvahoNshyaHunde Rubegasa Walter yakuye kandidatire ye yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

FERWAFA yongeye kuba ikibazo mu gihe hitegurwa amatora ya Komite Nyobozi

Jul 29, 2025 - 10:28
Jul 29, 2025 - 10:29