issa
Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yanditse amateka

Aug 1, 2025 - 13:08
 0

Umukinnyi w’umunyarwanda, Mugisha Bonheur, yanditse amateka nyuma yo kugurwa amafaranga menshi.

Ku wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025, mu masaha y’ijoro nibwo hasohotse amakuru avuga ko Mugisha Bonheur yaguzwe na Al Masry yo mu gihugu cya misiri.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati, bivugwa ko yakoze ikizamini cy’ubuzima aragitsinda ahita atangwaho Milliyoni zirenga 500 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukinnyi niwe wa mbere w’umunyarwanda uguzwe amafaranga angana gutya.

Mugisha Bonheur yari avuye mu ikipe yitwa Stade Tunisien ariko yari umwe mu bafashaga cyane iyi kipe mu kibuga hagati kandi akanafasha iyi kipe mu kwataka.

Bivugwa ko Mugisha Bonheur kugira ngo abone iyi kipe, byagizwemo uruhare na Ben Moussa urimo gutoza Police FC kugeza ubu. Uyu mutoza ni nawe watumye yerekeza muri Stade Tunisien cyane ko yari amuzi muri APR FC.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yanditse amateka

Aug 1, 2025 - 13:08
Aug 1, 2025 - 13:24