Kudakorana neza n’umutoza mukuru n’umusaruro mucye byatumye Rutsiro FC ihagarika abatoza
Ubuyobozi bwa Rutsiro FC, bwatangaje ko bwahagaritse abatoza bayo barimo uw’abazamu ndetse n’umutoza wungirije.
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Mutarama 2026, nibwo ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwatangaje ko umutoza wungirije Rubangura Omar ndetse n’umutoza w’abazamu Ishimwe Ally, bahagaritswe by’agateganyo.
Muri iri tangazo ubuyobozi bwa Rustiro FC bwashyize hanze bwagaragaje ko icyemezo cya nyuma cyizatangazwa mu gihe cya vuba.
UKWELITIMES tuvugana na SG wa Rustiro FC, Gerard Bikorimana, yadutangarije ko guhagarika Rubangura Omar, byatewe no kuba adakorana neza n’umutoza mukuru, Niyonkuru Gustave, naho Ishimwe Ally we yazize umusaruro nkene.
Yagize ati “ Guhagarika aba batoza? Rubangura Omar yazize kudakorana neza n’umutoza mukuru naho Ishimwe Ally yazise umusaruro mucye. Hari igenzurwa rikirimo gukorwa, tunaganirize n’abandi batoza twumve icyo babivugaho tubone gufata umwanzuro wa nyuma.”
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’umukino ikipe ya Rutsiro FC iheruka gutsindwa na Mukura Victory Sports ibitego 2-1. Muri uyu mukino, Rutsiro FC yabanje igitego ariko iza kwishyurwa iranatsindwa, ibintu bitashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe.
Rutsiro FC iheruka kwirukana uwari umutoza wayo mukuru, Bizumuremyi Radjab nyuma y’umusaruro nkene yari afite nubwo kugeza ubu ubona nta cyahindutse wavuga ko gikomeye.
Rutsiro FC ntabwo imerewe neza muri Shampiyona y’u Rwanda, kuko kugeza ubu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona iri ku mwanya wa 15 n’amanota 13 ariko amakipe atatu yose ayiri inyuma harimo ikinyuranyo cy'amanota abiri.
Umutoza w'abazamu Ishimwe Ally yahagaritswe


Kinyarwanda
English
Swahili









