Hari uwafatiwe mu mwobo!Uko Amerika ishimuta aba Perezida mu kinyoma cy'ibiyobyabwenge
Mu 1989 Amerika yateye Panama ishimuta perezida wayo wari Generali Emmanuel Noriega. Muri iyo myaka Amerika yari yaravuze ko Noriega abangamira demokarasi y'Abanyamerika, yabaswe na ruswa kandi ko acuruza ibiyobyabwenge muri Amerika.
Ku bakurikira inkuru za politiki, buri saha bafite amatsiko yo kumenya ikigezweho kuri paje z'imbere mu binyamakuru ku nkuru ya Nicolas Maduro wahoze ayobora Venezuela washimuswe nk'umuperezida utagira uburinzi buhamye.
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zimenyereye gushimuta abaperezida b'ibihugu ku nyungu zayo bwite icyakora ikabikora yabanje kwereka isi yose ko uwo muperezida yakoze ibyaha birimo kwinjiza ibiyobyabwenge ku butaka bw'Amerika, gukorana n'imitwe y'iterabwoba, ruswa no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Turebe aba Perezida bagiye bashimutwa n'Amerika mu bihe bitandukanye
Nicolas Maduro wa Venezuela yashimuswe bamusanze iwe mu rugo, ingabo za Delta Force zimenyereweho koherezwa aho rukomeye zamutwaranye n'umugore we, Cilia Flores.
Ibi byakozwe mu buryo abanyagihugu batamenye aho Perezida wabo ari kugeza ubwo ku itariki 02 Mutarama 2026 ubuyobozi bwarangishije Perezida Nicolas Maduro aho yaba ari niba ari muzima.
Mu kujijisha, Amerika yari yabanje kurasa ku mato yo mu nyanja ya Carayibe no muri Oseya Pacifike aho byavuzwe ko ariya mato yari atwaye ibiyobyabwenge bigiye muri Amerika.
Nubwo Amerika yabeshye isi ko yafashe Nicolas Maduro mu kurwanya ibiyobyabwenge nyamara irashaka kwigaruriza isoko ry'ibikomoka kuri peteroli.
Venezuela niyo ifite ububiko bwinshi bw'ibikomoka kuri peteroli ku isi kuko ibarirwa miliyali 303 z'utugunguru.
Amerika nk'igihugu cyifata nk'umuyobozi w'isi mu kugena imirongo migari ,iri inyuma cyane mu kwizigamira ibikomoka kuri peteroli kandi ububasha mu bucuruzi ku ruhando mpuzamahanga bushingira ku gaciro k'ifaranga kagenwa n'ikiguzi cy'akagunguru ka peteroli kabarirwa muri litiro 158.
Amerika nyuma y'uko ishimuse Nicolas Maduro irateganya gushyiraho umuperezida uzaba nk'agakingirizo noneho sosiyete z'Amerika zicukure iriya peteroli bityo Venezuela ihabwe amafaranga.
Mu 1989 Amerika yateye Panama ishimuta perezida wayo wari Generali Emmanuel Noriega. Muri iyo myaka Amerika yari yaravuze ko Noriega abangamira demokarasi y'Abanyamerika, yabaswe na ruswa kandi ko acuruza ibiyobyabwenge muri Amerika.
Mu 1988 Amerika yavuze ko Noriega acuruza ibiyobyabwenge I Miami.
Mu 1985 Noriega yakuye ku butegetsi Nicolas Ardito Barletta afata intebe ariko akora ibikorwa byamuganishije kugushimutwa kwe.
Yakuyeho amatora ,ashyigikira abahezanguni barwanyaga Amerika,ibintu byayirakaje yiyemeza kumushimuta. Habayeho imirwano ikaze ifatwa nk'ikomeye nyuma y'intambara ya Vietnam.
Mu 1992 Yaburanishirijwe I Miami yakatiwe imyaka 40. Mu 2010 yahawe imbabazi nyuma yo kwitwara neza muri gereza.
Yoherejwe mu Bufaransa mu rundi rubanza rw'imitungo ifite agaciro ka miliyoni $3 yaguze i Paris binyuze mu mafaranga yakuye mu biyobyabwenge.
Yoherejwe muri Panama. Noriega yaguye muri gereza yo muri Panama aho yarimo arangiriza igifungo.
Noriega yakoreye CIA ari umutasi igihe yigaga mu ishuri rya gisirikare I Peru. Mu 1967 ku bufatanye n'Amerika yize mu ishuri ryitwa'the School of the Americas at Fort Gulick, Panama'.
Yanize imitekerereze ya muntu mu ishuri ryitwa 'Fort Bragg, North Carolina'. Yakomeje guhembwa na CIA kugeza mu 1988. Amerika yaramukoresheje ageze aho atangira kuzamura intugu.
Ubundi Noriega yazamuwe mu ntera nyuma ya coup d'etat yo mu 1968 yakozwe na Generali Omar Torrijos. Noriega yashinzwe ubutasi n'iperereza.
Mu 1981 Torrijos yaguye mu mpanuka y'indege noneho mu 1983 Noriega yizamura mu ntera ahinduka Generali. Noriega yabaye igikoresho cya Amerika, basinya amasezerano yo guhirika ubutegetsi bwa Sandinista wayoboraga Nicaragua.
Noriega yahaye inzira Perezida Ronald Reagan akajya anyuza amafaranga n'ibiyobyabwenge byo gufasha abarwanyaga Sandinista wa Nicaragua.
Noriega yatangiye kwiyumva akajya yica abo batavuga rumwe. Uwamuhagamye ni umunyapolitiki batavugaga rumwe witwa Hugo Spadafora,yakase ijosi mu 1985. Byababaje Amerika cyane, ariko iramwibikira.
Mu 1980 Amerika yamukuyeho amaboko kuko yari yarigize nk'akamana muri Amerika y'amajyepfo agacuruza ibiyobyabwenge nta kibazo.
Mu 1988 komite y'abasenateri yerekanye ko Amerika yatsinzwe ku ruhando mpuzamahanga kubera ko yashyigikiye Noriega agacuruza ibiyobyabwenge mu gihe Amerika ibirwanya.
Aha rero iminsi ye yanyuma yari yatangiye kurangira kuko ubundi yakoraga icyo ashaka muri Panama no mu karere iherereyemo.
Ndetse hanasohotse raporo yerekana ko isi yose yamwihoreye agakorana na Pablo Escobar wafatwaga nk'umwami w'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge wo muri Colombia.
Hari umusirikare wa Amerika wiciwe muri Panama ariko kandi hakaba Abanyamerika 35,000 biciweyo noneho mu 1989 Perezida George Bush yohereje ingabo guhindura ubutegetsi muri Panama.
Icyo gihe hashyizweho miliyoni $1 ku muntu wese wafata Noriega ari muzima. Noriega yabanje guhunga ariko nyuma y'imirwano yaguyemo abasirikare 24 b'Amerika, abasivile batatu(3) n'abasirikare 200 ba Noriega.
Yamanitse amaboko yemera gutsindwa. Ni igikorwa gifatwa nk'ikidasanzwe kuko abasirikare ba Amerika banakoresheje umuziki w'urusaku rwinshi wo mu njyana ya Rock mu gusaba ko Noriega yashyira hasi imbunda akareka kurwana.
Iraqi yagushije ishyano
Ku wa 13 Ukuboza 2003 Saddam Hussein yafatiwe mwobo cyangwa se ubuvumo ahitwa Tikrit hafi y'urugo rwe. Saddam Hussein rero yashinjwaga kuba igihugu cye cyari gitunze intwaro kirimbuzi (weapons of mass destruction (WMD).
Nyamara akimara kwicwa izo ntwaro zarabuze mu gihugu. Ikindi Amerika yamuhoye ni uko mu 1980 Iraqi na Iran byarwanye hagapfa abasivile miliyoni imwe. Impamvu ya nyuma Amerika yashinjije Saddam Hussein gutera inkunga Al Qaeda.
Inkiko zo muri Iraqi zamuhamije urwo gupfa, noneho ku wa 30 Ukuboza 2006 yarashwe amanitswe isi yose ireba. Cyari igitego kuri Amerika kuko Saddam Hussein yahamijwe ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Juan Orlando Hernandez yafatiwe iwe mu rugo
Perezida wa Honduras Juan Orlando Hernandez yafatiwe iwe mu rugo ahitwa Tegucigalpa. Byagizwemo uruhare n'ingabo za Amerika n'abasirikare ba Honduras. Hari muri Gashyantare 2022. Yafashwe hashize iminsi mike avuye ku butegetsi.
Muri Mata 2022 yoherejwe muri Amerika. Muri Kamena 2022 yakatiwe imyaka 45 muri gereza. Yahamijwe ibyaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge na ruswa.
Ubushinjacyaha bw'Amerika bwavuze ko yafashe igihugu agihindura indiri y'ubucuruzi bwa Cocaine yoherezwaga muri Amerika.
Ku ya 01 Ukuboza 2025 Perezida Donald Trump yababariye Juan Orlando Hernandez. Akimara gufungurwa Ubushinjacyaha bwa Honduras bwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi. Yashinjwaga kunyereza miliyoni $12 mu bikorwa by'amatora.
Icyo gihe umugore we yavuze ko Juan Orlando Hernandez atazataha iwabo kuko nta butabera yizeye, bityo yigumira muri Amerika.
Kuri ubu Amerika iri mu ntambara zo kwigwizaho Peteroli. Kugeza ubu Venezuela ifite peteroli y'agaciro ka tiliyali $13.7. Ikurikirwa n'Arabia Soudite ifite miliyali z'utugunguru 267,Iran itunze miliyali 209,Canada ifite utugunguru miliyari 170, Iraq ifite miliyali 145, mu gihe Amerika ifite miliyali 75. Akagunguru kamwe kabarirwa $57.
Kuba rero Amerika iri kugenzura peteroli ya Venezuela byayishyize ku mwanya wa mbere ku isi mu gutunga peteroli nyinshi mu kinyejana cya 21.
Ni intsinzi kuri Perezida Trump ufite intego yo kugira Amerika iya mbere muri byose.


Kinyarwanda
English
Swahili









