issa
Min. Maxime Prevot  yashimye intambwe ya Qatar mu guhuza Kinshasa na AFC/M23

Apr 29, 2025 - 12:09
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Maxime Prevot, yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye inzira z’ubuhuza ku birebana no kugarura umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Burasirazuba bwayo.

Ubwo yatangazaga ku rukuta rwe rwa X, uko urugendo yagiriye mu bihugu byo mu Karere rwagenze, Maxime, yavuze ko asoza urugendo rwe yarusoreje muri DRC aho yabonanye na Perezida Tshisekedi ndetse na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka na Sosiyete Sivili.

Yemeje ko ashyigikiye intambwe y’ibiganiro by’ubuhuza ikomeje guterwa na DRC ndetse na AFC/M23.

Yagize ati: “Nemeje ko nshyigikiye inzira zitandukanye z’ubuhuza burimo gukorwa kugira ngo amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo na gahunda iyo ari yo yose y’ibiganiro igamije gushimangira ubumwe bw’igihugu no kubahiriza amahame ya demokarasi n’abafatanyabikorwa bose.”

Minisitiri Maxime yatangaje ko mu bindi byagarutsweho,  ari ibijyanye no gushimangira imiyoborere, kurwanya ruswa n’ibibazo by’imibereho n’ubukungu biri muri RDC.

DRC n’u Bubiligi basanzwe bafitanye umubano  ushingiye ku buhahirane, politike n’ibindi bitandukanye.Uretse DRC,  Maxime yasuye, u Burundi na Uganda, ahamya  ko atasuye u Rwanda bijyanye n’uko ruherutse gucana umubano n’u Bubiligi.

Yagize ati “Nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano ushingiye kuri dipolomasi, kujya i Kigali ntabwo byashoboka muri uru rwego.”

Gusa kuri iyi nshuro , agaragaza ko u Bubiligi bukibona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wabwo ushoboye mu Karere, unafite ubushobozi bwo gukemura intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Apr 29, 2025 - 12:10