Kiss Fm yasezereye abanyamakuru 27, Fik Fameica yisobanuye, bamwe mu baraperi batizigamye mu buriri (Avugwa hanze)

Apr 29, 2025 - 11:52
 0

Amakuru ari kuvugwa mu isi y'ubwamamare twayakusanyije ku buryo wayasoma bitakugoye. Aragaruka kuri Ayra Starr, French Montana, Fik Fameica, Spice Diana, Chella, Dave Blunts wanditse album ya Kanye West n'abandi.

Abanyamakuru bazwi mu myidaduro yo muri Kenya; Kwambox na Kerry Martin bari mu bakozi basaga 27 basezerewe ku mpamvu zirimo amikoro y’ikigo Radio Africa Group gifite mu nshingano Kiss Fm, Kiss 100, Radio Jambo, East Fm, Gukena Fm, The Star Newspaper na Mpasho. Iki kigo cyari giherutse gufunga televiziyo.

Umuyobozi mukuru wa Radio Africa Ltd yashyize hanze itangazo, risobanura ko gusezerera bariya bakozi byatewe n’uko ikigo gifite ibibazo by’amikoro.

Fik Fameica yasabonuye impamvu ushinzwe umutekano yakubise umuntu wari ugerageje kumwiba umukufi

Umuraperi w’umugande, Fik Fameica yanyujije ubutumwa kuri X asobanurira Sanyuka TV ko nta muntu ushinzwe umutekano ujya wijandika mu mirwano n’abafana. Yanditse ati”Ikipe yanjye ishinzwe umutekano ntabwo ijya irwana n’abafana, ikosora abajura.

 Kuko uriya mwabonye mu mashusho akubitwa yari yanyegereye ashaka kunyiba umukufi. Jyewe mba mpugiye mu kazi kanjye k’umuziki ntabwo njya njyendana n’abantu benshi bashobora guteza imirwano”.

Bien Aime Baraza yateye ishoti ikiguzi cyo kuririmba mu gitaramo cya Darassa

Bien Aime Barasa yerekeje muri Tanzania mu gitaramo; umuraperi Darasa yamurikiyemo album. Ubwo Darasa yahamagara kuri telefoni, Bien yamubwiye ko azamwishyura miliyoni 260 z’amashilingi ya Kenya kugirango aze kumushyigikira mu kumurika album ye.

Bien Aime yanze ayo mashilingi ajyayo kumushyigikira nk’inshuti yamubaye hafi ijoro ryose.

 Mu kiganiro na Clouds Fm, Bien yasabonuye ko Darassa ari inshuti ye. Ati”Yashatse kunyishyura miliyoni 260Ksh ndamuhakanira”.

Bien yasobanuye ko hari igihe yari muri Tanzania mu gitaramo cyo mu gicuku, Darasa yagumanye nanjye kugeza bukeye. Yabonye uburyo Darassa yamugumye iruhande amubonamo inshuti nziza.

 French Montana yirinze kuvuga kuri P.Diddy

 French Montana ubwo yari I Las Vegas yakubitanye n’umupaparazi amubaza kuri Met Gala. Nyuma rero barisanzuye biratinda amubaza ku bivugwa kuri P.Diddy aramureba aramwihorera aragenda.

 Abashinzwe umutekano wa Montana bakurikiye wa mupaparazi bamubuza kuza gutambutsa igice cya nyuma aho yari yanze kuvuga kuri P.Diddy, ku bw’amakuru make bari bafite ntibari bazi ko ari kubitambutsa imbona nkubone’Live’.

French Montana yabanye na P.Diddy mu myaka 10 ishize. Ikindi kandi yabaye umuhanzi muri Bad Boy, inzu y’ubucuruzi bw’abahanzi n’ibihangano.

Travis Scott arifuza kurwana na John Cena

Travis Scott arifuza kuzarwana na John Cena nkuko yabibwiye PW Nexus. Yasabonuye ko atifuza kwishyurwa namutsinda ahubwo arashaka amaraso ye. Travis Scott amaze iminsi yitoza imikino y’iteramakofe akaba yumva nta kabuza yatsinda John Cena, uri mu bakinnyi bazi imikino y’iteramakofe.

Abaraperi babyaye nk’umusenyi wo ku nyanja

 Ushobora kwibaza umuraperi ufite abana benshi bitewe n’uko yakoresheje neza igihe cye cyo mu buriri.

Ikinyamakuru xxlmag.com cyanditse ko DMX afite abana 15, Ol’ Dirty Bastard afite abana 13, Shawty Lo afite abana 11, Peter Gunz afite abana 10.

Dave Blunts yanditse album ya Kanye West

Umuraperi Dave yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yanditse album yose ya Kanye West[Ye]. Nubwo uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yihaye icyo cyubahiro siko Kanye West abisobanura ko kuri iyo album, yamuhaye icyubahiro[Credit] ku ndirimbo nke, izindi aramwihorera.

Hyperfresh.com yanditse ko Dave yafashe umwanya asobanurira abantu ko album ya Kanye West iriho ubutumwa bw’umuntu uri guca mu kababaro,ubugambanyi, n’ishavu. Yasobanuye ibi mu gihe hari abakekaga ko iriya album yitwa Cuck yaba yigisha ivanguro n’urwango ku Bayuhudi.

Ku itariki 21 Mata 2024, Kanye West yanditse kuri X ko yahinduye izina rya album ireka kwitwa WW3 ahubwo ihinduka Cuck.

Album yakozwe muri Gashyantare kugeza muri Mata 2025. Iriho indirimbo yatuye mubyara we wafunzwe burundu azira icyaha cyo kwica.

Ku rundi ruhande ariko,Dave muri Nzeri 2024 yigeze gupima ibiro 600. Yafashwe n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero amara igihe ku mashini yongera umwuka. Muri Werurwe 2025 Kanye West yamuhaye umutoza amufasha kugabanya umubyibuho ukabije.

 Spice Diana yigiye kuri Beyonce na Diamond Platnumz

Lubega ureberera inyungu za Spice Diana yasobanuye ko Spice Diana amaze imyaka itanu acungirwa umutekano n’ababizobereye.

Mu kiganiro cyatambutse kuri NTV kitwa Masuze Mutya, umuyobozi w’abacunga umuteka w’abasivile, Umar Bulega yasobanuye ko mu 2020, Roger ushinzwe inyungu za Spice Diana yamuhamagaye amubwira ko Spice Diana yifuza umutekano nk’uwa Beyonce, Jose Chameleone   cyangwa se Diamond Platnumz. Icyo gihe Roger yabwiye Bulega ko amafaranga atari ikibazo.

Bulega yavuze ko yashatse abacunga umutekano batanu babizi neza bityo abaha Spice Diana.Yasobanuye ko byamwongereye agaciro mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.

 Chella ari kwandika amateka

 Ku itariki 25 Mata 2025 indirimbo ya Chella yise My Darling, yabaye iya mbere ku isi(most shazamed) mu gushakishwa hifashishijwe application ya Shazam. Ibaye indirimbo ya kane yo muri Nigeria ibigezaho mu mateka. Ariko kandi My Darling yanayoboye urutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Nigeria.

 Ayra Starr ku mubyeyi we

Ayra Starr ntiyifuza ko mama we yumva igitero cya kabiri cyo muri’Gimme Dat” yakoranye na Wizkid bitewe nuko aririmbamo amagambo y’ishimishamubiri. Aririmba ko yifuza kugenzura imyanya ndangagitsina y’umugabo.

 Ni amagambo yakomoye mu ndirimbo ya Wyclef Jean na Marry J Blige yo mu 2000 bise 911.

 Aya ni make mu makuru twabakusanyirije avugwa mu myidagaduro yo hanze.

Apr 29, 2025 - 12:12

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.