Davido yigeze kugura amakopi 5000 y'album ya Wizkid
Mu 2011 umuhanzi w'icyamamare Davido yigeze kugura amakopi 5000 y'album ya Wizkid mu kumuteza imbere.
Mu 2011 umuhanzi w'icyamamare Davido yigeze kugura amakopi 5000 y'album ya Wizkid mu kumuteza imbere.
Ntibyarekeye aho kuko mu kwamamaza iyo album yakoresheje urubuga icyo gihe rwitwaga Twiter nyuma rukaza guhinduka X.
Imibare yerekana ko yakoze inyandiko 'Tweets' 100 zikangurira abantu bamukurikira kugura iyo album. Nyuma rero Wizkid yaje kuva muri label yamufashaga yitwa 'EME' , Davido yamutwaye muri Private Jet amwumvisha umunyenga wo mu ndege y'abaherwe.
Wizkid yari afite amasezerano muri EME, label ya Bank W ariko no kuva muri iyo label yagombaga gukomeza kwinjiriza 100% kuri album zose yakoze akirimo na nyuma yo kuvamo kugeza kuri album ya Gatanu.
E.M.E yashinzwe na Bank W afatanyije na Tunde Demuren mu 2002 ubwo Bank W yigaga muri Amerika. Wizkid yari afite amasezerano y'imyaka itanu. Bank W yari yarahaye amasezerano Wizkid yo gukora album 5 kugirango atandukane na label.
Bitewe nuko Wizkid nta kintu yinjizaga yaje kubona ko agowe n'ubuzima ahitamo gusezera yemera ko album zose yakoze ibyo zinjiza bitwarwa na E.M.E ya Bank W.
Mu 2020 Wizkid yasinye na Puma kuyamamariza imwishyura miliyoni $1 ku mwaka mu masezerano y'imyaka itanu. Ubwo amasezerano yari arangiye Puma yanze kongera amasezerano ahubwo Wizkid asaba ko yahabwa miliyoni $10 ku mwaka.
Nyamara ayo niyo baha Neymar na Rihanna ku mwaka kandi Puma yashinje Wizkid kutayicururiza kuko nta musaruro yabahaye.
Puma yaje gushaka Davido ngo bamuhe amasezerano yo kwamamaza bamwishyura miliyoni $10 nk'ayo banze kwishyura Wizkid.
Hari n'indi yitwa UBA yishyuraga Wizkid miliyoni $3 ku mwaka nayo yayisinye mu 2020 ariko imaze kurangira banze kuyongera ahubwo bajya kuyiha Davido.


Kinyarwanda
English
Swahili









