issa
Ku kwezi wishyura 456.000 Frw! Igiciro cyo kwivuriza ibiyobyabwenge muri Huye Isange Rehabilitation Center

Sep 18, 2025 - 14:57
 0

Abarwayi baba mu cyumba gisangirwa na babiri muri ibi bitaro, umwe yishyura 8.200 Frw ku munsi naho ku kwezi ni 246.000 Frw, mu gihe uba mu cyumba cyihariye [private room] yishyura 15.200 Frw ku munsi, bivuze ko ku kwezi usabwa kwishyura 456.000 Frw Kurya no kwitabwaho n’abaganga nabyo biba bikubiye muri iki kiguzi.

Mu 2015 Leta y'u Rwanda yafunguye Huye Isange Rehabilitation Center yari iya mbere mu karere k'Afurika y'iburasirazuba no mu biyaga bigari. 

Ni ivuriro ryakira abugarijwe no gukoresha ibiyobyabwenge, inzoga cyangwa se ikintu cyose gifite umusemburo, ababaswe n'imikino y'amahirwe, ababaswe no gukora imibonano mpuzabitsina, abafite agahinda gakabije n'ikindi cyose cyatuma uba imbata yacyo (warabaswe).

Ni ibitaro byubatse mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Huye ku muhanda uca inyuma gato ya stade Huye.

Mu ntangiriro za 2016, Huye Isange Rehabilitation Center cyatangiye kwakira abantu, gihabwa inshingano zo kwakira abafite ibibazo byo kuba imbata z’ibiyobyabwenge, n’izo kuba ikigo cy’icyitegererezo mu Karere u Rwanda ruherereyemo mu buryo bwo kuvura no gusubiza mu buzima busanzwe abagizweho ingaruka n’iki kibazo.

Kugira ngo umuntu abe imbata aca mu byiciro bine: Icya mbere ni abantu bakoresha ibishobora kubatera ububata ariko bakabikoresha ku buryo babasha kubigenzura, aha wavuga nk’inzoga n’ibindi.

Mu cyiciro cya kabiri harimo abantu bakoresha ibiyobyagwenge cyangwa ibindi, bigasa nk’ibishaka gufata indi ntera ariko bitarateza ibibazo.

Mu cyiciro cya gatatu haba harimo abantu baba batangiye kugirwaho ingaruka n’ibiyobyabwenge, bagatangira no kugorwa no kubigenzura.

Umuntu ugeze muri iki cyiciro byinshi mu byo yitagaho arabihagarika.

Icyiciro giteye inkeke mu muryango nyarwanda ni icya kane haba harimo babandi babaye imbata. Nta kintu baba bagikora, kuko ahanini usanga ubuzima bwabo bushingiye kuri bya biyobyabwenge bafata.

Ikiguzi cyo kurara muri Huye Isange Rehabilitation Center 

Bitewe nuko kitagomba kurenza abarwayi 100 bakoresha uburyo bakira abantu bake ariko bakitabwaho ku buryo butanga umusaruro. Hari abivuza bataha n'abivuza bacumbikirwa mu kigo.

 Ucumbikirwa mu kiyo iyo ahageze telefoni n'amafaranga abisiga aho yakirirwa kugirango atazarangara noneho agatesha umwanya abaganga nawe ntahabwe ubuvuzi bwamumanuye I Huye.

Abivuriza muri Huye Isange Rehabilitation Center mu gitondo iyo babyutse bakora imyitozo ngororamubiri nyuma bagafatira hamwe amafunguro ya mu gitondo. Iyo basoje buri wese ajya gushaka muganga.

Saa sita aba ari umwanya wo gufata ifunguro, nyuma bakaruhuka kugeza saa cyenda, abakurikiranwa bakongera kwitabwaho. Ifunguro rya nijoro rifatwa saa moya n’igice, bakaruhuka saa tatu n’igice z’ijoro.

Bagira n’umwanya w’imikino itandukanye nka billiards, pingpong, dames, igisoro, abakenera kugina basketball n’umupira w’amaguru bagaherekezwa hanze y’ibitaro.

Kuva mu 2015 kugeza mu mpera za 2024, abarwayi banyuze muri iki kigo bari 2.278. Impuzandego umurwayi amara mu bitaro ni hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu, ndetse hakaba abagenda nyuma y’igihe runaka bakagaruka.

Abarwayi benshi muri ibi bitaro ni abakoresha urumogi kuko bangana na 38% by’abakirwa bose, hagakurikiraho abakoresha mugo ‘heroine’ bangana na 34%. Ku mwanya wa gatatu haza abakoresha inzoga bangana na 31%.

Hari abandi bakoresha imiti itangirwa kwa muganga ishobora gukora nk’ibiyobyabwenge bangana na 0.07%, abakoresha Cocaine bangana na 0.02% hagaheruka ababa barabaye imbata y’imyitwarire runaka nk’imikino y’amahirwe bangana na 0.02%.

Sep 18, 2025 - 15:06