issa
Bad Rama akeneye akanyafu-Minisitiri Utumatwishima

Feb 23, 2026 - 12:33
 0

Minisitiri w'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yanditse kuri X ati"Iriya Live nanjye nayibonye,ibinyoma no kubahuka abayobozi bacu sibyo bikora politiki,sinayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa mu Burengerazuba bw'isi".

Umunyarwanda Bad Rama uzwi mu myidagaduro yarengereye atuka ubuyobozi bw'u Rwanda mu mvugo zikakaye. Si ibyo gusa kuko yanatinyutse kubahuka Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame n'Umuryango FPR Inkotanyi.

Ni ikiganiro yakoze ku mbuga nkoranyambaga Mu buryo bwa 'Live' yari iriho abarenga 1000 ariko na nyuma yakomeje kurebwa abantu bibaza niba hari abamwishyuye gutuka u Rwanda.

Minisitiri yasoje asaba abaturage kwamagana Bad Rama ndetse amwibutsa ko akanyafu ka Leta kari bugufi ku buryo azahabwa isomo mu bihe bitarambiranye.

Bad Rama yahoze mu myidagaduro aza kwivangira arahomba ajya gushakishiriza amaramuko mu bindi bikorwa. Kuri ubu rero asa nk'uwigize igitambo cyo guharanira ubwigenge nk'uko abivuga muri ibyo biganiro.

Icyakora ari gushakira abanyarwanda ubwigenge bahamya ko bafite ndetse bakaba bafite ukwishyira ukizana mu mibereho no mu migirire.

Feb 23, 2026 - 12:34