Davido akomeje kugabwaho igitero n'umukobwa uri kumwita Se
Umuhanzi Davido ntabwo nyorohewe muri iyi minsi nyuma yuko Nyina w'umukobwa uri kumwita Se amumereye nabi ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore ukomeje gushinja Davido ko yamuteye inda, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guharabika uyu muhanzi avuga ko umuryango we (wa Davido) uri kumutera ubwoba aho ari hose.
Uyu mugore mu magambo yuje amarangamutima menshi, mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko umuryango wa Davido ukomeje kumutera ubwoba yaba mu butumwa bari kumwoherereza ndetse n'abantu batandukanye bagenda bamutumaho.
Mu magambo ye yagize ati" Davido reka nkubwire wowe n'umuryango wawe mukomeje kumutera ubwoba mumbwira ko muzangirira nabi. Ibi byose murabikora kuko ndi kuvuga ukuri, twarabyaranye, wanteye inda ariko ukomeje kuyihakana. Ku bwibyo rero nange ngomba gukora uko nshoboye isi yose ikamenya ukuri. Ntabwo mwantera ubwoba na gato".
Mu minsi mike ishize nibwo umuhanzi Davido aherutse gutangaza ko nta mubano yigeze agirana nuyu mugore, kandi ko batigeze babyarana ndetse ko banafashe ibipimo bya DNA ariko bagasanga umwana atari uwe. Icyakora uyu mugore ndetse n'umukobwa we bakomeje kuvuga ko Davido ari Se w'umwana.


Kinyarwanda
English
Swahili









