issa
Kwiheba bibanziriza kwiyahura!Yampano yabuze umutabara

Dec 5, 2025 - 09:17
 0

Umuhanzi Yampano yerekanye ibimenyetso bibanziriza icyiciro cya nyuma cyo kwiyambura ubuzima,ibizwi nko kwiyahura. Ku wa 04 Ukuboza 2025 Yampano yafashe ifoto ari gusuka amarira, ayihererekesha amagambo arimo gusezera umwana we.

Yanditse ati"Kubera wenda kuvukira kure y'iterambere, hari igihe mpa urukundo abantu nkaryima imbwa,kandi burya imbwa ntiyakugambanira, reka mbabwire,nta muntu n'umwe wanyumva,ariko byose byapfiriye mu gutanga mu gutanga umutima wanjye.

 Ibihe bizacaho, kandi haze ibindi byiza, mwana wanjye cyangwa muntu wanjye aheza ni mu ijuru".

Raporo y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yerekanye ko mu 2024/2025 abanyarwanda biyahuye bari 602 kandi ko kugira agahinda gakabije biri mu bitera abanyarwanda kwiyahura.

Mu 2021 RBC yatangaje ko buri kwezi abanyarwanda 100 bagerageza kwiyahura bitewe no kuba baratakarije ubuzima icyizere cyo kubaho.

Abahanga mu by'imitekerereze bavuga ko umuntu watakaje icyanga cy'ubuzima aba yumva kwiyahura biruta gukomeza kubaho.

Umuntu arabanza akitakariza icyizere, bityo akumva ko kutabaho aribyo byiza. RBC mu 2021 yagaragaje ko mu myaka ibiri yatambutse abantu 576 bariyahuye.

Ikibazo cyo kwiyahura mu Rwanda kirushaho gufata intera. Mu 2023 RBC yatangaje ko kuva mu 2019 kugeza mu 2022 imibare y'abagerageza kwiyahura yikubye inshuro eshatu. Bavuye ku bantu 813 bagera ku basaga 2746 mu 2022.

 Icyo gihe RBC yagaragaje ko umuntu umwe muri batanu aba afite uburwayi bwo mu mutwe.

 Iyo raporo yerekana ko abanyarwanda 61.7% bazi ko serivisi zo kuvura indwara zo mu mutwe zitangwa icyakora 5.3% nibo bagana izo serivise.

Mu 2021 Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima 'WHO' ryerekanye ko 703,000 biyahura buri mwaka, bikaba biterwa cyane n'abafite agahinda gakabije katewe n'uburwayi bwo mu mutwe n'abakoresha ibiyobyabwenge.

 Iyo raporo ivuga ko mu 2030 izo ndwara zifitanye isano n'agahinda gakabije arizo zizahitana benshi ku isi.

Mu 2021 kwiyahura byari ku mwanya wa kane mu mpfu nyinshi mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 29. Muri 2023 abafite agahinda gakabije bari miliyoni 280.

Ubushakashatsi bwerekana ko guhererekanya amashusho y'urukozasoni bitera ipfunwe,ikimwaro,igisebo no kutongera kwizera abantu. Hari n'igihe uwahuye n'izo ngaruka areka imirimo yakoraga.

Iyo amashusho y'urukozasoni agiye hanze, nyirayo aribasirwa noneho akaba yarwara uburwayi bwo mu mutwe.

Ibi byose nibyo umuhanzi Yampano ari gucamo kandi yerekanye ko aho kwizera umuntu wakwizera imbwa, bisobanuye ko yamaze gutakariza icyizere umuntu kandi nawe akaba yaramaze kwiheba. 

Yampano yagize agahinda gakabije kandi gakururira nyirako kwiheba aribyo bishyira kwiyahura. Raporo y'ishami ry'umuryango w'abibumbye yo mu 2024 yerekanye ko 72,000 biyahura buri mwaka. Abandi bakabigerageza.

Yampano rero akwiriye abafashamyumvire akaganirizwa kuko yamaze gutakariza icyizere ubuzima. Bidakozwe ashobora kwiyambura ubuzima kuko yerekanye ibimenyetso byose by'uko yabuze uwo yaririra.

Dec 5, 2025 - 10:47