Davido agiye kuza mu Rwanda ku nshuro ya 5
Davido wabaye umunywanyi w'u Rwanda ategerejwe mu gitaramo cyo muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025. Ni inshuro ya 5 azaba aje mu Rwanda zirimo 4 zo gutarama n'indi 1 yitabiriye Trace Awards. Ni we muhanzi muri batatu (League of 3) uje inshuro nyinshi I Kigali dore ko Wizkid na Burna Boy bazamuye tarifu.
Umuhanzi Davido uri muri batatu bakunzwe muri Afrobeats azataramira abanyarwanda ku wa 5 Ukuboza 2025 muri Bk Arena.
Ni amakuru yemejwe n'ubuyobozi bw'ikinyobwa cya Skol Pulse yateye inkunga Intore Entertainment izazana Davido.
Ni igitaramo kigamije gukomeza kumvisha abafana ba Davido album ya 5 yise 5IVE. Ariko kandi mu kabari kitwa Lanoche hategerejwe umugoroba wo kuzumvisha abahawe ubutumire iriya album. Mu gikorwa kizaba ku wa 17 Ukwakira 2025.
Ni mu gihe ku wa 16 Ukwakira 2025 abanyamakuru batumiwe bazagirana ikiganiro n'abatumiye Davido bagasobanurirwa byinshi ku rugendo rwe I Kigali.
Davido yakandagiye bwa mbere I Kigali mu 2014 yakirwa n'abo mu muryango w'umukuru w'igihugu. Kuva ubwo yabaye inshuti n'u Rwanda ku buryo ari we muhanzi uri muri batatu bakunzwe muri Nigeria uhora I Kigali.
Mu 2018 yahagarutse mu bitaramo yise '30 BG Africa Tour' mu 2023 yaje mu gusoza Giants of Africa Festival.
Ku wa 21 Ukwakira 2023 mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards mu gihe abahanzi bafite amazina manini bateye utwatsi ubutumire bwo kuza mu Rwanda, Davido yararwimanye yitabira uwo muhango anatwara igihembo y'indirimbo yahuriweho 'Best Collabo of The Year' icyo gihe Unavailable yakoranye na Musa Keys niyo yacyegukanye. Yanatwaye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka 'Best Male artist of the year'.
Davido akunze kuvuga ko akunda u Rwanda iyo agize amahirwe yo kuvugira mu ruhame ku iterambere ry'ibikorwaremezo by'umwihariko Bk Arena iri hake muri Afurika.


Kinyarwanda
English
Swahili









