Gucuranga indirimbo y'umuhanzi wo muri Uganda mu kabari azajya abyishyurirwa

Mar 3, 2025 - 15:13
 0

Perezida Museveni yahaye abahanzi bo muri Uganda uburenganzira bwo kugenzura ibihangano byabo, aho bazajya bishyurirwa gucuranga indirimbo zabo.

Nyuma y'igihe kirekire abahanzi bo mu gihugu cya Uganda bingingira Leta y'iki gihugu kubaha uburenganzira bwo kugenzura ibihangano byabo, kuri ubu ibyifuzo byabo byasubijwe.

Abahanzi bo muri Uganda bazajya bishyurwa binyuze mu gucuranga indirimbo zabo mu tubari, ku maradiyo, ndetse na televisiyo. 

Ibi byanzuriwe mu nama yahuje Perezida Museveni n'abareberera abahanzi barimo Eddy Kenzo usanzwe ari umujyanama we mu by'ubuhanzi ndetse akaba n'umuyobozi w'ihuriro ry'abahanzi muri Uganda.

Bimwe mu byanzuriwe muri iyi nama yo guha uburenganzira abahanzi bwo kugenzura ibihangano byabo, n'uko uzajya acuranga indirimbo z'abahanzi mu tubari azajya abyishyurira ndetse n'amaradiyo na televisiyo.

Perezida Museveni yavuze ko iri koranabuhanga rishya ryaje gushyigikira abahanzi kugira ngo bagire icyo binjiza ku bihangano byabo. 

Ati "Iri koranabuhanga rishya rizaba rifite ubushobozi bwo kutubwira ni nde wakinnye indirimbo yanjye, yayikiniye he."

Abafite utubari, amaradiyo na televisiyo bagomba kuba bafite ibikoresho bikorana n'iri koranabuhanga kugira ngo bacurange indirimbo z'abahanzi, hanyuma amafaranga bishyuye agabanwe abahanzi hagendewe ku nshuro buri umwe indirimbo ze zacuranzwe. 

Polisi ya Uganda izashyiraho amategeko agenga aya mabwiriza ndetse akanaha uwayarenzeho. Ikigo gishinzwe Itumanaho muri Uganda kigomba kujya kigenzura uko iri koranabuhanga rikoreshwa.

Eddy Kenzo akomeje gufasha abahanzi ba Uganda nyuma y'uko ahawe inshingano na Perezida Museveni.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Gucuranga indirimbo y'umuhanzi wo muri Uganda mu kabari azajya abyishyurirwa

Mar 3, 2025 - 15:13
Mar 3, 2025 - 15:17

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.