
Amerika yakoze ibisa nko kwihimura kuri Ukraine
Amerika yahagaritse inkunga yahaga Ukraine mu bya gisirikare, kugira ngo iyo nkunga ibanze ivugururwe bityo ibashe gutanga igisubizo mu kurangiza intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Amerika niyo yafatwaga nk’umuterankunga mukuru wa Ukraine kuva Uburusiya bwayigabaho intambara mu myaka itatu ishize, Amerika yahaga Ukraine inkunga zirimo ibikoresho bitandukanye gusa byumwihariko ikayiha intwaro zo kuyifasha muri iyo ntambara.
Amahoro muri Ukraine akomeje kuba agaterera nzamba ku buryo mu cyumweru gishize abayobozi batandukanye bagiye bagaruka ku ngingo y’amahoro ariko bose bagahuriza ku kuba amahoro yo muri Ukraine bayabona nk’inzozi z’umunyamuruho.
Iyi nkunga isubitswe mu gihe mu cyumweru gishize Ubwo Perezida Wa Amerika Donald Trump yakiriye Perezida wa Ukraine Vladimir Zelenskyy mu biro bya White House muri Amerika.
Aba bayobozi bombi Ubwo baganiraga habayeho gushyamirana cyane ndetse kandi Perezida Donald Trump anenga Zelenskyy kuba yaravuze ko kurangiza intambara ya Ukraine n’Uburusiya biri kure nk’ukwezi.