Uganda yongereye abasirikare muri Congo

Uganda yongereye abasirikare muri Congo

Mar 3, 2025 - 11:59
 0

Igisirikare cya Uganda cyongereye abasirikare  mu gace ka Boga muri  km 100 ugana mu  majyepfo ya Bunia mu gace ka Irumu (Ituri), muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Aba basirikare (UPDF)bongerewe mu rwego rwa operasiyo zihuriweho n'ingabo za FARDC, hagamijwe guhangana n'abarwanyi ba ADF, nk'uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Gen.Felix Kulayigye.

 Imodoka zigera kuri 40 zari  zirimo abasirikare mu mpera z’icyumweru gishize,nibwo zambutse  umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zerekeza muri ibyo bice.

Nk'uko amakuru atangwa n'ingabo, hari inama yari iteganyijwe kuwa Gatatu i Boga, yahuriyemo abasirikare ba FARDC bo muri Ituri na Kivu y'Amajyaruguru n'abo muri Uganda, kugira ngo bategure uko bakwikiza abarwanyi ba ADF.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yasabye abaturage kugira umutuzo no gukorana by'umwihariko n'ingabo z'ubutasi kugira ngo babakize umwanzi.

Mahagi iherereye yajyanywemo abasirikare iherereye mu ntara ya Ituri ikaba ihana umupaka na Uganda. Mu ntangiro za  Gashyantare abarwanyi ba CODECO bigabije abasiviri muri aka gace bica abagera kuri 51.

Codeco ivuga ko ifasha kurengera inyungu z'umuryango wa Lendu usanzwe ugizwe n'abahinzi, mu gihe bahanganye n'umuryango w'aba Hema, usanzwe ugizwe n'aborozi.

Uganda ifite ingabo nyinshi mu bice bitandukanye bya Ituri hashingiwe ku masezerano yo gufasha guverinoma ya Kongo.

Uganda yongereye abasirikare muri Congo

Mar 3, 2025 - 11:59
Mar 3, 2025 - 12:02

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.