
Uganda yongereye abasirikare muri Congo
Igisirikare cya Uganda cyongereye abasirikare mu gace ka Boga muri km 100 ugana mu majyepfo ya Bunia mu gace ka Irumu (Ituri), muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba basirikare (UPDF)bongerewe mu rwego rwa operasiyo zihuriweho n'ingabo za FARDC, hagamijwe guhangana n'abarwanyi ba ADF, nk'uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Gen.Felix Kulayigye.
Nk'uko amakuru atangwa n'ingabo, hari inama yari iteganyijwe kuwa Gatatu i Boga, yahuriyemo abasirikare ba FARDC bo muri Ituri na Kivu y'Amajyaruguru n'abo muri Uganda, kugira ngo bategure uko bakwikiza abarwanyi ba ADF.
Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yasabye abaturage kugira umutuzo no gukorana by'umwihariko n'ingabo z'ubutasi kugira ngo babakize umwanzi.
Mahagi iherereye yajyanywemo abasirikare iherereye mu ntara ya Ituri ikaba ihana umupaka na Uganda. Mu ntangiro za Gashyantare abarwanyi ba CODECO bigabije abasiviri muri aka gace bica abagera kuri 51.
Codeco ivuga ko ifasha kurengera inyungu z'umuryango wa Lendu usanzwe ugizwe n'abahinzi, mu gihe bahanganye n'umuryango w'aba Hema, usanzwe ugizwe n'aborozi.
Uganda ifite ingabo nyinshi mu bice bitandukanye bya Ituri hashingiwe ku masezerano yo gufasha guverinoma ya Kongo.