
Umuraperi Kenny K-Short yavuze ko kwandikira indirimbo abaririmba bimworohera
Umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Kenny Rulisa wamamaye nka Kenny K-Short yavuze ko kwandikira indirimbo abahanzi bagenzi be baririmbana bimworohera cyane.
Kwandika indirimbo ni imwe mu nkingi ya mwamba mu ruganda rw’umuziki, ibituma uhiga abandi muri iki gice aba arwanirwa na benshi kugira ngo abafashe gushyira ikiramu ye ku bihangano byabo.
Mu Rwanda abahanzi bamenyerewe mu kwandika indirimbo cyane, barimo Danny Vumbi, Junior Rumaga, na Niyo Bosco.
Umuraperi Kenny K-Short na we ni umwe mu banditsi b'indirimbo bari kwifashishwa cyane uyu munsi wa none ku ndirimbo nini mu ruganda rw’umuziki.
K-Short ari mu banditse indirimbo zirimo 'Milele' ya Element EleéeH, 'Sikosa' ya Kevin Kade yafatanyije na The Ben na Element ndetse na 'Katapila' ya Bruce Melodie.
Ubwo yari mu kiganiro Sunday Night cya radiyo Isango Star, uyu muraperi yavuze ko kwandikira indirimbo abahanzi baririmbana bimworohera cyane.
Ati "Kwandikira indirimbo abahanzi bahogoza biranyorohera cyane, kuko nanjye ndahogoza! Ndi umuhanzi ukora imiziki yose sindapa gusa."
Abajijwe ku bijyanye no kwandikira abaraperi bagenzi be, Kenny K-Short yavuze ko akenshi abaraperi bo biyandikira indirimbo kuko ahanini bandika ku buzima bwabo bwite.